Tuesday 5 April 2011

Ntawe FPR ishozaho intambara, ariko uwabikora turamurwanya kandi tukamutsinda - Francois Ngarambe

Umuryango FPR Inkotanyi waraye ugiranye ikiganiro n’Abanyamakuru, ubatangariza byinshi ku buzima bw’igihugu. Havuzwe ku bijyanye n’icyumweru cy’icyunamo kigiye gutangira, haganiriwe ku buryo FPR ihagaze ubu n’uko ibona abarwanya igihugu.

Ku bibazo binyuranye by’abanyamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Bwana Francois Ngarambe yagiye atanga ibisubizo bivuga no ku bindi bibazo bihuje isano. Ku kibazo cy’abashaka kwigomeka kuri FPR, Francois Ngarambe yavuze ko yishimira ko FPR igenda irushaho kuzamuka mu mbaraga no mu mubare w’abanyamuryango, ibi bikayigaragariza ko ishyigikiwe kandi ko abantu bayibonamo. Kubw’izo mpamvu ati « Ntiwahangana n’ukurusha imbaraga, kuko ubigerageje biramunanira akagenda agahunga, agatangira kubyitirira ibindi. »

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi yavuze ko ntawe bajya bashozaho intambara, ariko ko ugerageje urwo rugamba wese bamurwanya kandi bakamutsinda.

Yanenze bikomeye abajya baturuka hanze ngo baje kuyobora u Rwanda. Yatanze urugero rwa Faustin Twagiramungu na Ingabire Umuhoza Victoire. Yavuze ko uretse n’aba, n’undi wese uri hanze uzashaka guhungabanya u Rwanda atazabishobora. Yavuze ko abo bose barwanya ubutegetsi badateye impungenge RPF. Mu mazina yarondoye yagarutse kuri Kayumba, Karegeya, Rusesabagina, Mushayidi, Gahima n'abandi.

Ku bayoboke ba FPR bigira indakoreka cyangwa ibyigomeke, Umunyamabanga Mukuru wayo Francois Ngarambe yavuze ko hari umurongo utarengwa.

Francois Ngarambe yagaragaje ko FPR ishyigikiye gahunda yafashwe na Leta yo gukuraho amafaranga yahabwaga abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza, avuga ko Abanyarwanda bagomba kumenya umuco wo gusaranganya kubw'inyungu z’igihugu muri rusange.

No comments:

Post a Comment