Thursday 7 April 2011

Iyo utibuka ugera aho nawe ukiyibagirwa- Perezida Kagame

Ubwo yatangizaga imihango yo kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mata 2011, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Abanyarwanda bose guhora bibuka kuko ngo iyo umuntu atibuka nawe agera aho akiyibagirwa.

Muri uwo muhango waberaga kuri Sidate Amahoro I Remera, Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko kwibuka ari ngombwa kandi bizahoraho imyaka yose. Yagize ati: “Iyi ni inshuro ya 17 twibuka jenoside yakorewe Abatutsi kandi tuzibuka n’ubugira ijana ndetse n’ibirenga; kwibuka ni ngombwa kuko iyo utibuka uriyibagirwa, kandi iyo utibuka, iribi rirasubira”.

Perezida Kagame yavuze ko ari ngomba cyane ko Abanyarwanda bibuka bashingiye ku kuri, ndetse bakibuka bihesha agaciro kuko bigeze kukamburwa ndetse nabo ubwabo bakakiyambura. Yagize ati: “Abanyarwanda twibujije agaciro igihe twemeraga ko abandi bakatwambura natwe tukakiyambura; nta wundi waguha ukuri n’agaciro utabyihaye, twambuwe agaciro twemera kugatakaza ariko ibyo tuvuga bya “Never again” ni ibyo kutemera kwamurwa agaciro ukundi”.

Umukuru w’ Igihugu kandi yakomeje abwira Abanyarwanda ko aribo bakwiye gufata iya mbere mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 aho baherereye hose.

Perezida Kagame yagize ati: “Abavuga, abapfobya n’abagoreka amateka bari mu bihugu byabo bimwe bikize ndetse bifite ubushobozi nta cyo twabikoraho ariko hano iwacu mu Rwanda dufite icyo twakora ni ukubyanga tukihesha agaciro”.

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati: “Uru Rwanda hapfuye umubiri, urahohoterwa, wishwe urubozo n’agashinyaguro, ariko umutima w’u Rwanda ntiwapfuye kandi uwo mutima ntuzigera upfa”.

Ubwo yavugaga ku ruhare rw’ubutabera mpuzamahanga mu gucira imanza abakoze jenoside mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko hari abanyamahanga bashaka gutanga ubutabera bya nyirarureshwa aho bafata umuntu bakamumarana imyaka 17 ataracibwa urubanza kandi yaragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame ariko yavuze ko impamvu zo kwanga gucira imanza aba bantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko batinya ko uruhare rwabo rwagaragara.

Yavuze kandi ko nta muntu uwo ariwe wese ukwiye guha Abanyarwanda amasomo y’uko bakwiye kubaho ahubwo bo ubwabo aribo bakwiye kwiha agaciro mu byo bakora byose.

Umukuru w’Igihugu kandi yasabye Abanyarwanda bose gufatana mu mugongo muri iki gihe cy’icyunamo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’amateka bahuye nazo bityo bakihesha agaciro aho kugahabwa n’abandi. Yagize ati: “Banyarwanda, birumvikana akababaro n’agahinda Abanyarwanda bafite ni byinshi ariko na none dushobora kubivanamo imbaraga zo guhangana na byo ndetse n’imbaraga zo kubaka ejo hazaza habereye u Rwanda, inzira tujyamo n’ubwo ari ndende tuyigeze kure kandi biradusaba gufatana urunana ngo tugere kure”.

Ubwo yashimangiraga intego y’uyu mwaka ivuga ngo Dushyigikire ukuri twiheshe agaciro yagize ati: “Icyangombwa ni ukuri, ni agaciro na wa mutima wacu udakwiye gupfa”.

Yongeyeho ati: “Kwibuka neza ni uko twakora ibishobokla byose ntitugire umwanya na muto duha abashinyagura, ntabwo badushinyagurira ngo natwe twishinyagurire, ni uguhangana nabyo”.

No comments:

Post a Comment