Saturday 16 April 2011

Ku myaka 95, igihangange Zsa Zsa Gabor yaba agiye kubona umwana

image
Uwahoze ari icyamamare muri Hollywood Zsa Zsa Gabor yaba agiye kubona umwana ku myaka 95 y'amavuko , nk'uko bitangazwa n’umugabo we wa cyenda, igikomangoma Frederic Von Anhalt w’ imyaka mirongo itandatu n’irindwi (67). 

Amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7 atubwira ko Igikomangoma Frederic yatangaje ko yifuza kubona umugore we yongera kubona umwana muto yita uwe nyuma y’igihe kitari gito. Aha hakaba hazifashishwa uburyo buzwi mu ndimi z’ amahanga « insémination artificielle et une mère porteuse » twagereranya no gutwita umwana hifashishijwe intanga zatazwe n’ umugore n’ umugabo, inda igatwarwa n'undi mugore baziteyemo.

Igikomangoma Frederic yakomeje atangaza ko yizeye neza ko uyu mukecuru Zsa Zsa azaba atarava muri ubu buzima akabasha kubona umwana uzaba umuturutseho, ati " ndifuza kandi kumubona afashe umwana we mu kiganza batembera." Yongeyeho kandi ko ashimishijwe cyane n'uko uwo umwana azaba ari umuhungu nk'uko Zsa Zsa yabyifuje guhera kera.

image

Umukecuru Zsa Zsa ari kumwe n' umugabo we,
igikomangoma Frederic Von Anhalt


Inzobere mu bijyanye n’imyororokere zifite impungenge z’ uko icyo gikorwa kiri gushyirwamo imbaraga cyane n’ icyo gikomangoma Frederic kitazagerwaho neza nk'uko ba nyirubwite babyifuza. Nk’ uko byatangajwe n umuganga ubakurikirana, Dr Dan Shapiro, yavuze ko uyu muryango n'ubwo bombi bari mu zabukuru bishoboka ko babona uwo mwana bakanamurera ariko nanone ati " impungenge nta handi ziri guturuka, ni uko umuntu yakwibaza niba impamvu y’ ibyo ari inyungu z’aba babyeyi cyangwa z’ uyu mwana utegerejwe kuko byumvikana ko atazakura bakiriho." 

No comments:

Post a Comment