Sunday 3 April 2011

Daddy de Maximo ati : ’’Sinabeshye abantu ko Lokua Kanza yagombaga kuza, bumvise amatangazo nabi’’

Umuhanzi w’imideri Daddy de Maximo Mwicira Mitari aravuga ko kuba umuhanzi ukomeye Lokua Kanza ataragaragaye muri Festival aherutse gukorera muri Serena Hotel, atari uko yari yabeshye abantu ko uwo muhanzi yagombaga kuyitabira ko ahubwo abantu bumvise nabi amatangazo yari yatanzwe ku maradiyo.
Mu kiganiro yagiranye na igihe.com Daddy avuga ko uyu muhanzi bari bamugeneye igihembo maze barabimumenyesha nuko nawe arabyishimira. Bityo mu matangazo yari yatanzwe ku maradiyo bavugaga ko muri iyi Festival yateguwe na Daddy de Maximo bari bugenere uyu muhanzi.

Iki gihembo yari yakigenewe nk’umuntu ugira ibihangano bibafasha kenshi mu kumurika imideri ku rwego mpuzamahanga kandi afite n’isano rya hafi n’umuco nyarwanda kuko na nyina ari umunyarwanda.

Yagize ati :’’Ntabwo yagombaga kuza(…) ahubwo twavuze y’uko Rwanda Fashion Festival will recorgnize [tuzamushimira], ni symbole de reconnaissance[ni ikimenyetso cyo gushimira]’’. Daddy de Maximo avuga ko nyuma yo kuvugana n’uyu muhanzi ukomeye ku rwego mpuzamahanga yabemereye ko agomba kuza mu Rwanda ku itariki ya 12 Mata.

Daddy de Maximo avuga ko Lokua Kanzo namara kuza bazashaka uburyo bavugana na Minisiteri y’Umuco na Siporo mu kumwakira, maze bakamugezaho ako gashimwe bamugeneye nk’umuhanzi w’icyamamare ufite inkomoko mu Rwanda, ubafasha cyane mu guhuza inganzo y’imideri n’inganzo ya muzika mu kugaragaza no kumurika imideri.

image
Lokua Kanza na Ben Kayiranga
Tubamenyeshe ko uyu muhanzi Lokua Kanza Pascal ubusanzwe avuka kuri se ufite inkomoko mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC), naho nyina akaba ari umunyarwandakazi. We akorera akazi ke k’ubuhanzi ku rwego mpuzamahanga. Aheruka kuririrmba mu Rwanda mu Kuboza 2010, muri Festival ya cinema aho yari yitabiriye ubutumire bwa Rwanda Cinema Center.

Kanza azaza mu Rwanda ari kumwe n’umuhanzi Ben Kayiranga umunyarwanda ukorera ubuhanzi bwe ku mugabane w’Uburayi.

No comments:

Post a Comment