Friday 8 April 2011

Obama yasabye ko abantu batazongera gupfa bazira ubusa nk'uko Jenoside y'u Rwanda yagenze ubwo yari arimo avuga kuri Libiya

Perezida Barack Obama yavuze ko kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari igihe cyibutsa inshingano z’abategetsi b’isi yose zo kurinda inzirakarengane kwibasirwa n’ubwicanyi mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ni ku nshuro ya 17 u Rwanda rwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nk’uko bisanzwe muri icyi gihe, amahanga yifatanya n’u Rwanda mu rwego rwo gufata Abanyarwanda mu mugongo mu gihe bibuka inzirakarengane ibihumbi zazize akamama.

Nyuma y’ubutumwa bw’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Hillary Clinton, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama nawe yagize ubutumwa atanga mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe bigoye.

Muri ubwo butumwa yibanze ku kugaragaza ko amahanga yatereranye u Rwanda mu gihe cya jenoside, ibyo bigatuma amaraso y’imbaga y’abantu ahasesekarira. Yibukije kandi ko iki ari cyo gihe ngo amahanga akore ibishoboka byose amahano yabaye mu Rwanda ntazagire ahandi aba.

Mu butumwa yatanze, Perezida Obama yagize ati: “Mu myaka 17 ishize, isi yose yarareberaga igihe abantu bapfaga umusubizo bazira ubusa mu Rwanda, mu gihe giteye ubwoba cy’ iminsi igera ku ijana gusa, inzirakarengane zirenga miliyoni zarishwe. Abagabo, abagore n’abana batakarije ubuzima muri ubwo bwicanyi bukomeye kurusha ubwabayeho bwose mu kinyejana cya makumyabiri”.

Atanga ubu butumwa kandi, Perezida Obama yagarutse ku biri kubera muri Libiya, asobanura ko amahanga afite impamvu nyayo yo kujya kurwana muri icyo gihugu kuko naho uruhumbajana rw’abantu ruri kuhapfira kandi ruzira ubusa. Yagize ati: “ Uyu munsi U Rwanda ruratwibutsa ko twese tugomba kugira uruhare mu guhagarika ibikorwa byose byibasira inzirakarengane nk’uko turi kubigerageza muri Libiya”.

Yatangaje ko isi yose yiyemeje ko jenoside nk’iyakorewe abatutsi mu Rwanda, ndetse n’andi maherere ayo ari yo yose yibasira inzirakarengane atazongera kubaho. Anongeraho ariko ko yishimira ko nyuma ya jenoside, u Rwanda rwabashije kwiyubakira umuryango uteye imbere mu bukungu ndetse no muri demokarasi.

Ubutumwa bwa Perezida Obama abusoza agira ati: “Ubwo bibuka iki gihe cy’akababaro, Abanyarwanda bamenye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibari inyuma mu nzira yabo yo gushakisha ejo hazaza huje amahoro n’umutekano kuko bo n’abazabakomokaho babifitiye uburenganzira.
Dore uko byari bimeze mu nkuru yo kuri Le Figaro ibikuye kuri AFP:

Libye: Obama évoque le Rwanda

AFP
08/04/2011 | Mise à jour : 06:57 

 

Le président des Etats-Unis Barack Obama a commémoré hier  le génocide au Rwanda, 17 ans après les "massacres inimaginables" de 1994, et a affirmé que la communauté devait en tirer des "leçons" pour éviter de nouvelles tragédies, en citant le cas de la Libye. "Aujourd'hui nous nous joignons aux Rwandais pour honorer la mémoire de ceux qu'ils ont perdu de façon aussi insensée, et nous réaffirmons les leçons de ce chapitre tragique de l'histoire", a indiqué le président américain dans un communiqué, en saluant ceux qui s'étaient interposés pour éviter encore davantage de morts.

"En tant que communauté internationale, nous devons trouver le même courage pour faire en sorte que de telles horreurs et génocides ne se reproduisent plus jamais", a dit le président, qui avait évoqué, à l'appui de sa décision d'intervenir en Libye le mois dernier, l'obligation morale d'éviter des massacres de civils. "Le Rwanda nous rappelle nos obligations les uns envers les autres en tant qu'êtres humains, et notre responsabilité partagée pour éviter des attaques contre des civils innocents, comme le fait la communauté internationale aujourd'hui en Libye", a-t-il affirmé.

Environ 800.000 personnes ont été tuées, selon l'ONU, lors du génocide du printemps 1994 au Rwanda.

No comments:

Post a Comment