Friday 3 July 2015

Umusore Nyampinga Kundwa yifuza gukunda nawe ibyo akwiye kuba yujuje


Kundwa Doriane, afite imyaka 20, yarangije amashuri yisumbuye mu 2014 muri Glory Secondary School (Ifoto/Irakoze R.)

Umwali wambaye ikamba ry’uhiga abandi uburanga mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2015 nta musore bakundana agira.

Nyampinga Kundwa Doriane yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko aramutse abonye uwo musore ukwiye yaba yegereje igihe nyacyo cyo gushyingirwa.

Ati  "Igihe uwo muntu nyawe aje mu buzima bwawe n’igihe nyacyo kiba kigeze.”

Gusa hari ibintu by’ingenzi Nyampinga Kundwa avuga ko uwo musore agomba kuba yujuje byanga bikunda:



1. Kuba afite urukundo ruhagije: 
Cyo kimwe n’abandi bose, Kundwa nawe avuga ko icya mbere yifuza ku musore bakundana ari urukundo no gukundwakazwa. Agira ati "agomba kuba umuntu nyine unkunda, kandi unyitaho”.



2. Kuba umuntu wumva kandi akubaha ibitekerezo bya Kundwa

Ku mwanya wa Kabiri, Nyampinga Kundwa agaragaza ko umusore yifuza ari umusore umutega amatwi akamuha umwanya, ariko akanubaha ibyemezo bye. Agira ati "Akwiye kuba umuntu unyumva, wubaha ibitekerezo byanjye.”



3. Kuba azi Imana

Nubwo kiri ku mwanya wa gatatu bwose, nicyo kintu Kundwa atsimbarayeho kurusha ibindi. Iki kibuze, Kundwa avuga ko uwo musore bataba bagikundanye.

Agira ati "Agomba kuba umuntu uzi neza agaciro k’Imana mu buzima bwe kuko icyo cyo aramutse atacyujuje rwose ntekereza ko tutahuza habe na gato.”

Uretse Kundwa n’ababyeyi be baherutse gutangaza ko umusore bifuza ko yababera umukwe akwiye kuba ari umwubahamana kandi usenga.

Kuri iki, Kundwa ni umukirisito asengera muri Women Foundation Ministries.



4. Umusore ufite icyerekezo
Gukora ukabona amafaranga ntibihagije kuri Kundwa, yifuza umusore ukora afite icyerekezo gihamye n’intego ateganya kuzageraho.

Agira ati "Agomba kuba umusore ufite icyerekezo nyacyo mu buzima atari wa wundi ukora ibintu gusa kuko ashaka kubikora, ahubwo akora ibintu kuko hari aho yifuza kugera.”



5. Kuba afite igitinyiro kandi yiyubahisha

Nyampinga w’u Rwanda avuga ko  ku musore uburanga bw’inyuma atari cyo kimuhangayikishije cyane, ahubwo ubw’imbere. Kundwa avuga ko yifuza umusore wiyubahisha.

Ati "Ubwiza ntibuza gusa inyuma ubwiza mbere na mbere buhera imbere, kuba ari umuntu wiyubaha kandi yubaha abandi, ni ibintu by’agaciro cyane.”

Kundwa avuga ko uyu muntu yagombye kuba adahindagurika bitewe n’aho ari, ahubwo ko akwiye kuba ari umuntu umwe aho ari hose.

Source : Izuba Rirashe

No comments:

Post a Comment