Wednesday 8 July 2015

Umuhanzi Mwitenawe yitabye Imana


Mwitenawe Augustin wamenyekanye mu ndirimbo za kunzwe bakunda kwita Karatunyuze nko mu yitwa "Wimfatanya n’akazi” yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2015 mu bitaro bya Ruhengeri azize indwara.

Saa kumi n’imwe n’iminota 50 nibwo Mwitenawe wamamaye cyane kubera indirimbo nka Wimfatanya n’akazi, Umwali wanze umwarimu n’izindi yashizemo umwuka.

Umuryango wa Nyakwigendera urahamya ko yari amaranye igihe ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, akaba ngo ari ikibazo buri wese mu bagize uyu muryango yari azi gusa ngo mu mpera z’icyumweru kirangiye icyo kibazo cyahinduye isura nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe kimaze kubibwirwa na Ishimwe Jean Claude, umuhungu wa Nyakwigendera.

Ishimwe yagize ati"Twari tumemenyereye ko muzehe agira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso[hypertension]; buri wese yari azi uko amutwara gusa noneho muri iriya week end irangiye yarampamagaye ambwira ko afite intege nkeya, ejo[kuwa kabiri] nibwo yafashe iyemeezo cyo kujya kwivuza mu bitaro bya Ruhengeri ari naho aguye.”

Uretse kuba Mwitenawe yari afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso Ishimwe avuga kandi ko yari anarwaye indwara y’ubuhumekero ya "Asthma).

Dr. Ndekezi Deogratious, umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, yabwiye iki kinyamakuru ko ibyo bitaro byakiriye muzehe Mwitenawe arembye cyane, uyu muyobozi akaba yemeza ko Mwitenawe yaguye muri ibyo bitaro ati"Yari asanzwe afite ikibazo cya hypertension, bamwakiriye ari muri koma, hanyuma aza kwitaba Imana.”

Umuryango wa Mwitenawe uvuga ko yari amaze amezi abiri ahisemo kuza kwiturira ku ivuko mu ntara y’iburengerazuba mu Murenge wa Rugera ho mu karere ka Nyabihu ku rugabano rw’ako karere n’aka Musanze.

Gushyingura Mwitenawe biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2015 nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we.

Amwe mu mateka ya Mwitenawe muri muzika
Mwitenawe Augustin witabye Imana afite imyaka 60 yatangiye muzika akiri muto, indirimbo ye ya mbere yumvikana kuri Radio Rwanda mu mwaka wa 1974 afite imyaka 19. 

Iyi ndirimbo yayise "Umwana w’ikirara”. Nyakwigendera yaririmbye muri Orchestre Les Copins, ariko nyuma aza gutangiza indi yitwa Umubano afatanyije na bagenzi be. Indirimbo zabo zamenyekanye icyo gihe ni iyitwa: Nzoga iroshya, Julieta, Ngwino hafi yanjye na Mariya.

Mwitenawe na none yahimbye indirimbo yakunzwe nk’iyitwa "Umwari wabenze umwarimu” aho yavugaga umukobwa wabenze umwarimu agasanga ufite ivwatire (voiture), ariko nyuma akaza kuruha akicuza.

No comments:

Post a Comment