Monday 13 July 2015

AUDIO - Habaye imirwano yakomerekeje bamwe, mu gitaramo cya Riderman na Urban Boyz



Habaye imirwano ikomeye yakomerekeje bamwe, abandi bavushwa amaraso mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa gatanu cya Riderman na Urban Boyz muri Quelque Part Restaurant kwa Rubangura mu Mujyi wa Kigali.

Ibi byabaye mu ma saha ya saa munani z’ijoro (2:00am), ubwo bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo batezaga imvururu bavuga ko batishimiye kuba batabona abahanzi bari baje bazi ko bari bubaririmbire, bakaba bari bagejeje icyo gicuku cyose bataraza.

Mbere y’uko aba bataha; kuko bamwe bavugaga ko bari bubyukire mu kazi, nibwo habayeho mvururu z’imirwano no guhangana gukomeye kwakomerekeje bamwe, babonywe n’umunyamakuru w’Izuba Rirashe.

Imirwano igeze ahakomeye, Polisi y’u Rwanda yahagobotse, iza isanga hari abagifatanye mu mashati n’abashinzwe umutekano b’aka kabari (bouncers).

Bakinjira mu nyubako yo kwa Rubangura, aba bapolisi basanze umwe mu bagore wari warakaye cyane, yateye hejuru cyane ari kugundagurana n’abasekirite (security) ku muryango winjira arwana nabo ataka cyane arira asaba ko yasubizwa amafaranga yose yishyuye inzoga yaguze, akabona gutaha.

Uyu mugore yavuganaga ikiniga cyinshi n’agahinda arira agaragaza ko aba bahanzi bagombaga kuza bamubeshye, kandi ko ari bo batumye agura ibyo byose, kuko nta wari wemerewe kwinjira muri ako kabari atishyuye ku gahato nibura inzoga imwe mu byo kunywa byashyizwe ku muryango.

Yitaga aba bahanzi abahemu, avuga ko "oya ntabwo byashoboka, njyewe mfite abantu barindwi barimo hariya, niba umuntu azajya atanga amafaranga bakamusohora nk’imbobo? Ntabwo byashoboka. Njye naje hano batubwira ko hari abahanzi ntabo tubonye tubabajije banga kudusubiza!”

Kevin Patrick Ishimwe uzwi cyane ku izina rya KIP wari ushinzwe gutegura iki gitaramo, yizezaga abari muri aka kabari muri ayo masaha ya saa munani z’ijoro (2:00am) ko abahanzi bari buze.

Ku gipapuro kimenyesha iby’iki gitaramo hari handitseho ko aba bahanzi bagombaga kuza kuririmba saa mbiri n’igice (8:30pm), ariko byagejeje aya masaha nta wuramenya ko aba bahanzi bari buririmbe cyangwa se batari buririmbe, kuko nta n’abari bigeze bahagera.

Gusa ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro (3:00am), aba bahanzi Riderman na Urban Boyz baje kuza, nuko baririmbira abo basanze bakiri muri ako kabare. Baririmbye mu gihe kigera nko ku isaha.


No comments:

Post a Comment