Friday 10 July 2015

Gatsinzi ni umugabo utagira uko asa - ASINAH ERRA




Asina yabohotse yandika ubutumwa burebure kuri facebook avuga kuri Riderman.

Yagize ati, 


"Mu by’ukuri ndagirango mbwire abatekereza ko ngiye kwicwa n’agahinda ko bishoboka kuko nakunze Emery peee nta buryarya kandi n’ubu ndacyamukunda nkurikije ko uwo umutima wizeye ugakunda kukuvamo n’ubwo bishoboka ariko bifata igihe.

Abatekereza ko nzicwa n’agahinda birashoboka igihe gito kuko n’abapfakaye bakomeza ubuzima nkanswe njye ukimubona hafi ariho nabyo ni umugisha ariko agahinda karahinda nyuma kagashira ntimwibeshye.

Biriya bibaho hari benshi bababaye, banyuze muri byinshi bibabaje kurusha ibyanjye. Kuba twari tuzwi we ari n’umustar ngirango niyo mpamvu byabaye ibitangaza... Si njye wa mbere sinajye wa nyuma. 

Abatekereza ko Gatsinzi abaye umwanzi wanjye baribeshya kuko siko biri, ni inshuti namenye cyane twagiranye amabanga menshi, twasangiye akabisi n’agahiye donc twarabanye turaziranye ariko inzira zitandukanye zintunguye sinabyiteguraga n’ubu ndacyamukunda kuko urw’ukuri ntirusaza.

Ariko yahisemo kandi umuntu ukunda umwifuriza ibyiza niyo mpamvu mu gihe anezerewe nanjye ndabimwubahiye umunezero we ni wo wanjye, n’ubwo bigoye iyo utunguwe, utanabwiwe ugashiduka ubona invitation wari uherukana n’umuntu akigukunze na we nta n’icyo washidikanyaga...

Ku bibaza ku mubano wanjye na Nadia Farid ndagirango mbamenyeshe ko mwifuriza amahirwe masa, atwaye Rukundo azarwuhire amumfatire neza kandi ibyambayeho nta mukobwa mbyifuriza ariko Nadia abonye ibyiza, ari wowe se wabireka?

Gusa ntibizamubeho kandi azakunde Gatsinzi n’umutima we wose kuko ni umugabo utagira uko asa. Na we azamukunde kurushaho kuko ni umukobwa mwiza cyane...

Gatsi wampaye urukundo ntarabona ndagushima, kandi nakwigiyeho byinshi byiza gusa nkugaye gato nka 2% kuko ntiwanteguje naho ibindi 98% byari byiza nzabikwibukiraho.

Ngo nta mvura igwa ntihite, byabaye ngombwa ko dutandukana, Imana yaduhuje ni yo izi impamvu twatandukanye, bitavuze ko twibagiranwe ntibibaho ntibinashoboka keretse nitugirira neza iga formata ubwonko bwacu.

Ndabifuriza kuzabyara hungu na kobwa kandi muzatunge mutunganirwe, muzubakire ku Mana kuko niyo yonyinye izarukomeza. Mbifurije ubukwe bwiza nimuntumira nzabakenyerera maze twubake amateka kuko urukundo ni urwo nzabutaha kandi nzitanga uko nishoboye.

Nashimye sinagaye bitavuze ko ntagihari cyo kugaya gusa nta mpamvu cyane ko I don’t own anybody an explanation to what happened!"

No comments:

Post a Comment