Friday 3 July 2015

Imibonano mpuzabitsina hari icyo ihindura ku ngano y’igitsina ku bagore?

Inzobere mu by’imyororokere zivuga ko imibonano mpuzabitsina ntacyo ihindura ku ngano y’igitsina ku bagore, bitewe n’imiterere yacyo.

Umudogiteri mu by’ubuvuzi witwa Lauren Streicher, asubiza iki kibazo agira ati “Umubiri w’abagore ukozwe ku buryo ushobora kuba wakwaguka ukaba wakwakira ikintu cyose kinini kuva ku gitsina kinini cy’umugabo kugeza ku mwana uvuka.”

Mu nyandiko yasohotse ku rubuga rwa www.womenshealthmag.com, uyu mudogiteri w’umwarimu mu bijyanye n’imyororokere muri Kaminuza yigisha ibijyanye n’ubuvuzi hamwe n’ubunararibonye mu by’inkundo (Northwestern University’s Feinberg School of Medicine and author of Love Sex Again) amara impungenge abantu bose bagira asobanura ko igitsina cy’umugore gihinduka mu gihe agize ubushake bwo gukora imibonano.

Akavuga ko muri icyo gihe ibice byinshi bigize igitsina cy’umugore noneho byongera ubunini ku buryo umugore aba ashobora kwakira igitsina cy’umugabo mu bunini bwacyo ubwo ari bwo bwose.

Yongeraho indi ngingo ko hari ubwo igitsina cy’umugore gishobora kutiyongera ngo kibe kinini nk’uko biba bisabwa mu gihe hitegurwa imibonano mpuzabitsina bitewe n’imisemburo mike. Akagira abantu nkabo inama y’uko bakwiye kwifashisha ibyongera ububobere (lubricant) bishobora kuboneka ku masoko.

Ati  “Bifasha igitsina cy’umugore kuba kinini cyane, bigatuma akora imibonano mpuzabitsina neza yisanzuye, ku buryo bimuryohera kurushaho.”

Lauren Streicher avuga ati “Niwumva nyuma y’imibonano igitsina cyawe kidasubirana neza ku rugero rw’uko usanzwe wiyumvaho, ibyo ni ibisanzwe; igitsina cyawe kiba cyongereye umubyimba kugira ngo cyakire igitsina cy’umugabo, mu gihe runaka cy’imibonano. Humura kuko igitsina cyawe kiba kiri bwongere kungana nk’uko gisanzwe mu gihe gito, wenda nko mu minota mike cyangwa se amasaha make.”

Iyi mpuguke Streicher igira ati “Mu gihe wumva kitasubiranye neza nk’uko gisanzwe kingana, buriya ikibazo ntabwo aba ari igitsina; ahubwo biba ari imitsi ikizengurutse izwi ku izina rya ‘pelvic floor’”.

Streicher ati “Kandi ibyo bishobora gushira ukoze imyitozo isanzwe ijyanye no kugorora no kurambura uhina icyo gice, imyitozo izwi ku izina rya ‘Kegel exercises’ nuko iyo mitsi ikongera igasubirana uko isanzwe”.


Mu gusoza, uyu mwarimu w’inzobere Streicher asaba abagore bagize izindi mpungenge ku bibazo nk’ibi kujya barushaho kwegera abaganga babari hafi cyangwa se abahanga mu by’imyitozo ngororamubiri twavuze ya ‘pelvic floor’ bakabagenera uburyo bayikoramo kugira ngo imitsi yabo yireze yongere yiregure neza.

No comments:

Post a Comment