Wednesday 1 July 2015

Danny Vumbi arasaba Kagame kuguma ku butegetsi


Iburyo ni Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ibumoso ni umuhanzi Danny Vumbi

Ibihumbi by’abaturage byahisemo gusaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuguma ku butegetsi bashyikiriza amabaruwa y’ubusabe bwabo Inteko Ishinga Amategeko ariko umuhanzi Danny Vumbi we yifashishije inganzo ye, nuko yunga mu ryabo.


Ubutumwa bwe, Vumbi yabutanze abunyujije mu ndirimbo ijimije yise “Hapana Papa”, aho abwira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda amwinginga agira ati “wigenda, ubu nibwo tugukeneye!”

Akongera ati “ugiye twasigarana na nde? Ugiye twaririmba urwo tubonye, ca inkoni izamba rwose ntabwo ari ukukugora!”

Uyu muhanzi Danny Vumbi wari umaze igihe aca ibintu mu ndirimbo “Ni Danger” ahuza n’abaturage nawe asaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, mu ngingo yaryo y’101, nuko Perezida Kagame akemererwa gukomeza kuyobora ibihe bitabarika.

Vumbi ntiyerura ngo abivuge yemye, we nk’umuhanzi yahisemo kubicisha mu mvugo acamo amarenga abihuza n’imyandikire ye y’imigani izimije abisanisha n’ibiriho.

Muri iyi ndirimbo “Hapana Papa” Vumbi yashushanyirije ubutwari bwa Perezida Kagame mu mugani w’umugabo wabyaye abana akabasiga agiye ku itabaro, bagasigara ari ipfubyi kuko na nyina wabo yaje gupfa, bakabaho nabi yagaruka bakishima ariko yababwira ko agiye kongera kugenda bakarira batakamba bamusaba kutagenda.

Abiririmba agira ati 

“Iyi ni inkuru y’umugabo wabyaye abana, abana bakiri bato ajya ku rugamba, nyina w’abana arapfa babaho nabi. Amarira n’agahinda birabashegesha. Ku rugamba umugabo agira ubutwari; arataha abana baramuhobera arabahoza, araboza, arabagaburira barakura bashimira papa wabo. None reba uyu munsi hashize imyaka nanone ashaka kugenda abana bati ‘hapana papa!’ N’agahinda kenshi baramwinginga bati ‘dore abaturanyi bamaze kutwubaha, batubwiye ko ibyo ukora ubikora ku bwacu, fata icyemezo ugume aha nitwe tubigusabye.’”


Aha niho Vumbi avuga asubiramo kenshi ati “Hapana papa, wigenda, wigenda; ubu nibwo tugukeneye, Papa, Papa!”

Mu bitero byayo Vumbi akomoza ku magambo yumvikanisha neza ibimaze iminsi bigaragazwa n’abaturage benshi basaba Perezida Kagame kuguma ku butegetsi, aho nawe yunga mu ryabo agaragaza ko Kagame agiye abaturage basigara bonyine.

Uyu muhanzi anagaruka ku magambo akomeye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangaje yifashishije itangazamakuru, agaragaza impungenge z’uko u Rwanda rubuze umuyobozi nka Perezida Kagame hari ubwo rushobora no gusubira mu icuraburindi.

Vumbi abiririmba abisanisha n’umugani aba ari guca muri iyi ndirimbo avuga ko abana bari bagiye gusigwa na se wabo bagize ubwoba batinya ko bagiye gusigara bonyine nuko bamusaba kugumana nabo.

Abiririmba ahanika ijwi mu mirya ya gitari agira ati “batinye impyisi n’ibisambo bya nijoro, bibutse imvura bibuka agashumi mu nda bibutsa ‘Papa’ ko nta mpamvu yatuma abasiga; reba nawe aho twari tumaze kugera ugiye twaririmba urwo tubonye?”

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Vumbi, ubusanzwe witwa Semivumbi Daniel, yanze kwerura ngo agire byinshi ayivugaho.

Gusa yemereye iki Kinyamakuru ko mu kuzimiza kwe hari aho bifitanye isano, agira ati “Ni abana baba babwira papa wabo ngo yibasiga, […] byabaye uguhurirana kw’ibintu (coincidance).”

Inshuti ze, n’abakunze kumuba hafi iyi ndirimbo ikorwa, harimo umuhanzi Ama-G The Black, babwiye Izuba Rirashe ko iyi ndirimbo ye nta shiti isaba Perezida Kagame kuguma ku butegetsi, nk’uko abaturage bari kubisaba, ahubwo ko we ubu ari bwo buryo bwiza yahisemo kubivugamo yifashishije inganzo yimbitse.



Soma amagambo agize iyi ndirimbo:



No comments:

Post a Comment