Wednesday 1 July 2015

Murumuna wa Queen Cha yibaniraga n’umukinnyi wa Rayon



Ibumoso ni Mugemana Charles umuganga mu ikipe ya Rayon Sports akaba na se wa Mugemana Cynthia uri iburyo

Amakuru mashya atugeraho yemeza ko murumuna wa Queen Cha, witwa Mugemana Cynthia, wari warabuze, biravugwa ko yari amaze icyumweru yibanira n’umusore w’umukinnyi wa Rayon Sports FC.

Umwe mu bantu tutifuje gutangaza amazina ye, avuga ko azi neza aho uyu mukobwa yari ari, kandi ko n’uwo bari kumwe amuzi.

Yagize ati “Nibaze mbahe amakuru neza. Njyewe ntuye i Nyanza, uwo mukobwa amaze iminsi yibera mu rugo rw'umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sport.”

Inshuti z’uyu mukobwa n’abo biganana muri APACE (mu Mujyi wa Kigali) na bo bemeza ko Cynthia yibaniraga n’uyu mukinnyi, aho bamwe bavuga ko ari we wamwishyiriye.


Umwe mu bakinnyi b’iyi kipe, tutifuje gutangaza amazina ye, nawe yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore azwiho iyi ngeso y’ubusambanyi.

Twamenye amazina y’uyu mukinnyi bivugwa ko yari ari kumwe n’uyu mukobwa, ariko ntitwifuje  kuyatangaza.

Mu kiganiro twagiranye nawe yavuze ko uwo murumuna wa Queen Cha we atamuzi, ati “simuzi, sinjya nanavugana nawe, ibyo rwose simbizi.”

Mu kiganiro n’Umuvigizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yavuze ko we iki kirego atakibwiwe, ariko ko bishoboka ko hari sitasiyo ya Polisi yagishyikirijwe, igahita ikirekera aho umwana akiboneka.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 ni umwana wa Mugemana Charles usanzwe ari umuganga w’Ikipe ya Rayon Sport.

Yari amaze icyumweru cyose yaraburiwe irengero, aho mukuru we w’umuhanzi Queen Cha na Safi Madiba bari batangiye gutanga amatangazo arangisha mu itangazamakuru.

Akiboneka, mukuru we Queen Cha yanze kwerura ngo avuge  ku hantu bamusanze.

Yagarukiye ku kuvuga gusa ko murumuna we Mugemana yamuhamagaye nka saa tanu amubwira ko ari i Nyanza ari naho yagiye kumutora, akavuga ariko ko batagize umwanya wo kwicara ngo amuganirize neza ngo amenye aho yari ari h’ukuri.

Mu kiganiro kuri uyu wa 19 Kamena, Queen Cha yavuze ko murumuna we nta mpamvu zifatika yari yabasobanurira ku kugenda kwe akazimira atavuze.

Queen Cha ariko avuga ko aya makuru y’uko murumuna we yari ari ku mukinnyi wa Rayon Sport we ari ubwa mbere ayumvise, ati “nta n’igitekerezo mbifiteho, ni ubwa mbere mbyumvise ibyo ngibyo.”

Gusa, Queen Cha avuga ko uyu mwana yababwiye ko muri icyo cyumweru cyose yari ari kwa  nyirakuru w’umwe mu bana bigana.


Abatanze aya makuru bagiriye inama umuryango w’uyu mwana kumupimisha bakareba niba nta burwayi yaba yarahakuye.



No comments:

Post a Comment