Sunday 5 April 2015

Urukundo hagati ya Derek na Teta rugeze aharyoshye

Sano Derek afatanye na Sandra (Ifoto Internet)                                                                            

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, umuhanzi Derek yatangaje iyi foto iteye amatsiko cyane.

Ni ifoto we yahumirije, afatanye cyane na Miss Teta Sandra, wambaye akajipo kagufi kerekana intege ze n'itako ryose.

Derek, kuri iyi foto yanditseho ati “My biggest asset", bisobanuye mu kinyarwanda biti "umugereka wanjye mukuru".

Bambaye imyambaro ijya gusa, ku mabara n'uburyo idoze, kandi baberewe!

Uhereye i buryo ni Miss Vanessa hagati ni Miss Teta Sandra na Miss Keza Joannah  

Sandra ari mu kurushaho kumenyekanisha cyane Company ye nshya y’ibijyanye no kumurika imideli yise Luminous Events, ku buryo iyi foto ari imwe mu yishobora kuzamufasha kurushaho kumenyekanisha ibi bikorwa bye.

SOMA: Teta yashinze Company nshya ye 
SOMA: Teta yashinze Company nshya ye, 2

No comments:

Post a Comment