Tuesday 14 April 2015

Bimwe mu byo ukwiye kwirinda igihe utunze Laptop

Igihe utunze mudasobwa, ni byiza ko hari ibyo wirinda kugira ngo ibashe kuramba ndetse hatabo gutakaza bimwe mu bikorwa uba warayikoreyemo bitewe n’uburangare cyangwa kuyifata nabi.
Ubushakashatsi bwerekanye ko mudasobwa ifashwe neza ubundi ishobra kumara nibura imyaka ine.
Ni ku bw'iyo mpamvu twabahitiyemo bimwe byagufasha gufata neza mudasobwa yawe;

1. Irinde ibinyobwa



Yego ni byiza ko dukora tunywa icyayi, amazi, ikawa n’ibindi, ariko bikaba ikibazo cyane iyo ukoresha mudasobwa. 
Aha rero byaba byiza ukoresheje igikombe gimfundikirwa kuko cyo kiramutse kiguye ntago ibirimo bimeneka hose. 
Ushobora kwibwira ko wowe bitakubaho kuko witwararika ariko undi muntu ashobora kumena ibyo uri kunywa muri mudasobwa kandi atabigambiriye. 
Biroroshye rero kuko kwirinda kunywera ibintu cyane cyane ibirimo isukarihafi ya mudasobwa nibyo byonyine bishobora kurinda mudasobwa yawe.



2. Amafunguro

Ntabwo ari byiza habe na gato kurira kuri mudasobwa yawe, dore ko usanga utuvungukira tw’ibiryo tugenda tugwa hagati mu gice bandikiraho (keyboard).

Ibi bigakurura udusimba dushobora gutuma habaho circuit muri mudasobwa,kandi uretse nibi mudasobwa yaririweho isa nabi cyane bikaba byanatuma abantu bakwibazaho hanze.



3. Isuku

Ni ingenzi ko mbere yo gutangira gukoresha mudasobwa yawe ugomba kubanza ukoga intoki, ibi bikaba bikorohereza gukoresha ama touche (touchpad).

Ikindi kandi birinda na zimwe muri microbes ziguma kuri mudasobwa we ziba zavuye kubyo uba wakozeho ndetse no mu byuya.


4. Aho utereka mudasobwa



Ni ikosa rikomeye nanone gukoresha mudasobwa iteretse ku gitanda, kuko byangiza igice gihuha cyayo (fans) ya mudasobwa bikaba bituma mudasobwa yinjiza ivumbi n'utundi twanda dutandukanye tukaziba aho ihumekera.

5. Ibintu biremereye 

Si byiza na gato gushyira ibintu biremereye kuri mudasobwa yawe kuko ibi byangiza igice ureberaho kuri mudasobwa cyitwa LCD screen. 

Uko ukomeza gushyiraho ibintu biremereye niko bigenda binangiza ahagenewe CD, DVD n'ibindi.




6. Intebe 




Igihe ukoresha mudasobwa mu biro kandi ukoresha izi ntebe zifite amapine,ugomba kwitwararika cyane ku mugozi wayo kuko uko umugozi ugenda wizengutsa ku ntebe bishobora kuwuviramo gucika kandi ugasanga rimwe na rimwe kubona undi biragoranye bikanagira ingaruka ku ubuzima bwa battery yayo.


7. Anti-virus


Nubwo waba uzi ko ari wowe wenyine ukoresha mudasobwa, mu byo ukura kuri internet (downloads) bishobora kuba bifite virus. Izi virus zikaba zishobora gutuma ihagarara by'amarabira bityo ukaba wabura akazi kose utabiteguye. Virus kandi zishobora no gutuma mudasobwa yawe igenda gahoro cyane.


Uko iterambere rigenda rizamuka ninako tubona ko dukeneye mudasobwa mu buzima bwacu bwa buri munsi yaba mu mashuri, mu kazi, mu bucuruzi.

By'umwihariko mu Rwanda ubu ushobora no guhaha ukoresheje ikoranabuhanga kuri www.kaymu.rw


No comments:

Post a Comment