Monday 13 April 2015

Abahamya ko mu Rwanda nta mpfu zisanzwe zihaba ni abifuza gusenya, Perezida Kagame

Umuryango wa Rwigara uheruka kwerura uhakana ko atishwe n’impanuka ko yatewe ibyuma (Ifoto Interineti)

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko abakwirakwiza amakuru y’uko agira uruhare mu iyicwa rya bamwe mu banyarwanda ari abifuza gusenya no kuyobya bifuza kwereka abantu ko mu Rwanda nta wushobora gupfa azize urupfu rusanzwe.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yavuze ko ibi nta kamaro na gato we abiha, kandi ko nta mwanya n’umwe azigera abiha.

Aha umunyamakuru yari yamubajije akomoza ku mpfu ebyiri; rwaba urw’uwari umuganga we wihariye witwa Dr Gasakure Emmanuel, n’urw’umunyemari Assinapol Rwigara, aho umuryango we uherutse gusohora urwandiko uvuga ko umuntu wabo atishwe n’urupfu rusanzwe nk’uko Polisi y’u Rwanda yari yabitangaje.

Muri iyi baruwa ndende, uyu muryango wanditse wishinganisha kuri Perezida, wavuze ko Rwigara yishwe n’ibyuma yatewe mu gutwi ahagana inyuma.

Berekanye uko bangiwe gutabara umubyeyi wabo, ubwo impanuka yabaga kuwa 4 Gashyantare 2015.

Batanze ibisobanura by’ibyo bavuga bagira bati “ibisubizo bya muganga (Autopsie) byagaragaje ko icyishe umubyeyi wacu ari ibyuma bityaye yakubiswe mu gutwi ahagana inyuma.

Bavuze ko Rwigara yazize amaherere, basobanura ko yari anamaze igihe ahigwa, batanga ubuhamya bw’uko ababibonye bababwiye ko yisanze hagati ya bariyeri (Barriers) ebyeri, ava mu modoka ariruka, bamwirukaho bamusubiza mu modoka.

Bashingiye kuri ibi n’ibindi by’uko bavuga ko Polisi yanze kubaha amatelefone ya nyakwigendera, abagize uyu muryango basabye Perezida wa Repubulika ko hakorwa iperereza ryimbitse.

Agendeye ku makuru nk’aya n’andi ajya akunda kuvugwa ku mpfu nk’izi, aho bamwe baba bashinja Perezida w’u Rwanda kuzigiramo uruhare rutaziguye, umunyamakuru wa Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame niba yaba atararambiwe no guhora abwirwa ibintu nk’ibi.

Mu kumusubiza Perezida Kagame yagize ati “Naba mbirambiwe cyangwa ntabirambiwe se utekereza ko hari ikintu byahinduraho? Abo bakwirakwiza ubwo busazi bazi neza impamvu babikora n’impamvu bakomeza kubikora; basenya, barangaza, bashaka kumvisha abantu ko mu Rwanda nta muntu n’umwe ushobora gupfa azize urupfu rusanzwe. Ibyo byose nta mwanya mbiha, bishobora gushishikaza wenda abajyanama b’ubuzima. Ariko kuri njyewe, nta mwanya, nta n’indi nyota yo kubitekerezaho mbigirira”

Minisitiri w'Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harerimana, nawe aheruka gukomoza kuri ibi, abwira BBC ko ibyo uyu muryango wavuze ari agahinda ufite wavanzemo amarangamutima.

Minisitiri Harerimana we yavuze ko niba bafite ibimenyetso simusiga babishyikiriza inzego z’ubutabera bikifashishwa, ariko ko imikorere ya Polisi y’u Rwanda we ntacyo ayikemangaho.

Yagize ati “Ibyo biragoranye cyane kubyemera kuko Polisi yacu ni inyamwuga, icyo bakoze ni ukumutabara bituma bamujyana ku bitaro aho bari bakwiye kumujyana.”

Yongeyeho ati “kuba abantu babipolitiza (politiser) bakavuga ngo yarishwe nk’aho uwamwishe bari bafitanye isano nawe cyangwa hari ikibazo bari bafitanye ubwo njyewe mbifata yuko ari kwa kundi umuntu apfa ba nyirawo bakavuga ngo ni ibitega byamwishe, ngo yatererejwe ibi n’ibi, ibyo inzego za Leta ntabwo zabigenderaho.”

Assinapol Rwigara agipfa, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyarishe uyu munyemari, ariko ko uwo bagonganye yafashwe kandi ko dosiye igikurikiranwa.

Hari bamwe bashingiye ku magambo Perezida yavuze ko uzatatira igihango cy’u Rwanda azabizira, bituma iyo hari umunyarwanda upfuye bamwe bashyira mu majwi umukuru w’igihugu.

No comments:

Post a Comment