Tuesday 14 April 2015

Uburyo King James yakemuye ikibazo cy’indirimbo “Ganyobwe”


King James yasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye n’itorero Abadahigwa ku ndirimbo Ganyobwe.

Aya masezerano, Izuba Rirashe rifitiye kopi, bayasinye ubwo bafatiraga hamwe amashusho y’iyi ndirimbo, mu mpera za Werurwe.

Bemeranyije ubwumvikane kuri iyi ndirimbo Ganyobwe, aho bahererekanyije ishimwe ry’amafaranga impande zombi zivuga ko zitifuza ko yajyanwa mu itangazamakuru.

Aya masezerano avuga ko ubu indirimbo King James n’Itorero Abadahigwa bayifatanyije ku buryo bw’amashusho ari nayo mpamvu bayikoranye ibice bimwe.

Ibi bikuraho amakuru y’uko ngo King James yaba yari agiye kujyanwa mu nkiko mbere gato y’uko hafatwa amashusho y’indirimbo, amakuru impande zombi zivuga ko ntaho ashingiye.
Ku ruhande rw’iri torero bavuga ko aya makuru yari ibihuha.


No comments:

Post a Comment