Wednesday 26 August 2015

Urban Boyz bakoze indirimbo baririmba uburanga bwa ‘Rihanna’

Itsinda rya Urban Boyz rigiye gusohora indirimbo nshya riririmba ku cyamamare mu muziki ‘Rihanna’.

Iyi ndirimbo iri gutunganywa na Producer Junior, muri studio nshya yimukiyemo ya Round Music.

Wumvise amagambo yayo kuva itangiye kugeza irangiye, Urban Boyz baba baririmba umukobwa w’uburanga bamugereranya n’iki cyamamare Rihanna, babisanisha n’ubuzima bw’i Kigali.

Mu gitero cye, Humble Jizzo arapa agira ati “Allo Rihanna, ndi i Nyamirambo njyewe uguhamagara.”
Akongera ati “Yewe no kuri Twitter mukobwa mwiza ndagukurikira, no kuri Instagram naho ndagukurikira, Rihanna Rihanna ndifuza gukora ku mubiri wawe.”

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Safi wo muri Urban Boyz yavuze ko baririmbye uyu muhanzi mu ndirimbo yabo ku bw’uko basanga guhera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho atuye kugeza i Nyamirambo aho iri tsinda rikorera umuziki abahungu benshi bamwifuza.

Yagize ati “Rihanna ni umukobwa w’umuhanzi uririmba neza ariko akagira n’uburanga; usanga rero akenshi n’iyo umuntu mwiza aciyeho abantu bavuga ngo ateye nka Rihanna, umubyeyi yabyara umwana agashaka kumwita Rihanna, natwe ubwacu turamukunda ni ukuvuga ngo umuntu wese w’uburanga abantu bamugereranya na Rihanna, nicyo dusobanuraho muri iyi ndirimbo yacu.”

Nizzo amwunganira agira ati “Tuba tubwira Rihahanna tuti ‘Rihanna ibintu biracitse hano abantu bose barakwiyitirira’.”

Iyi ndirimbo ‘Rihanna’ ya Urban Boyz barateganya kuyisohora mu minsi ya vuba, bikunze mu mpera z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka.

No comments:

Post a Comment