Friday 21 August 2015

Dream Boyz bavuga ko Knowless yakoresheje ‘kata’

Itsinda rya Dream Boyz bo bavuga ko baje kuririmba mu gitaramo cya nyuma ntacyo baje guhindura ku byagombaga kuba, ko ari Butera Kowless wagombaga kugirwa uwa mbere muri PGGSS 5.

Mbere y’uko hatangazwa uwegukana igikombe, TMC, umwe mu bagize iri tsinda rya Dream Boyz yavuze ko baje kuririmba bazi neza ko Knowles ari we wagombaga kugirwa uwa mbere.

We ashimangira ko Knowless yabatsindishije kwitoresha kuri ‘SMS’ ndetse ko nta wundi wari kugira icyo abihinduraho ku munota wa nyuma.

Hakimara gutangazwa ko ari Butera Knowless wegukanye igikombe, TMS yabwiye Ikinyamkuru Izuba Rirashe ati “Uyu munsi iki cyari igitaramo cya 17 ku bitaramo 16 twakoze, muri njye natekerezaga ko ufite ubutumwa bwinshi kurusha abandi ari we wagombaga guhabwa igikombe, nta gutungurwa cyane kwabayeho kandi ibi njyewe ndabimenyereye muri PGGSS.”

TMS ntiyemera ko Knowless yatowe kurusha abandi, ahubwo we avuga ko yitoresheje, ibintu bizwi nko gukoresha ‘kata’ mu mvugo y’abahanzi yazanywe n’umuraperi Bull Dogg.

Avuga ibi. TMS yabwiye Iki Kinyamakuru ko we kuri iyi nshuro yari yiyemeje kuvugisha ukuri kose.

Ati “Nziko PGGSS ishaka umuntu ushirika ubute, agashora mu gikorwa arimo, iyi ni iya gatanu tujemo niyo mpamvu mvuga ibi kandi njyewe uyu munsi niyemeje kuvuga ukuri kose kuri iri rushanwa, umuntu wese wagiye utwara iri rushanwa hari ibintu bidasanzwe yagombaga kuba yakoze n’undi wese uzarizamo azamenye ko iri ari irushanwa risaba gushora.”

“Mvugishije ukuri gusesuye ni uko kuva mu bitaramo bya Semi-Playback kugera mu bya Live wasangaga Dream Boyz, Knowless na Melody twegeranye cyane ku buryo hari hasigaye gutorwa kuri SMS. […] Iyo atabikora [iyo Konwless atitoresha] ntibyari kuba ibi ngibi [siwe wari kuba ahawe iki gikombe]!”

Asoza agira ati “Kuririmba kw’uyu munsi ni nk’aho kwari zero, wabonaga ko harimo ikinyuranyo cyagombaga kuva mu gutora kw’abafana.”

No comments:

Post a Comment