Tuesday 25 August 2015

Sandra Teta miliyoni 4, bwa mbere RMC yaciye amande y'amafaranga

RMC -Rwanda Media Commission- yatangaje ko urubuga IGIHE rwakoreshe imvugo zigamije gusebya Sandra Teta kandi nta bunyamwuga buri mu nkuru bamwanditseho.

Cleophas Barore, umuyobozi w’agateganyo w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura yategetse uru rubuga rwa IGIHE kwandika inkuru ivuguruza iyanditswe kuri Teta no kumwishyura miliyoni enye nk’indishyi zo kumusebya.

Iyi myanzuro yasomwe kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kanama 2015 aho uru rwego rukorera i Remera, itegeka kandi IGIHE kuyishyira mu bikorwa bitarenze tariki 09/09/2015.

RMC inenga amagambo menshi yakoreshejwe muri iriya nkuru yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi harimo; Rwubika ngohe, impumuro y’abasore ko imukurura, kumanika akagaru n’andi.

Sandra Teta yavuze ko iyi myanzuro ya RMC ntacyo ayinengaho. Ahubwo ko mu gihe icyo gitangazamakuru kitazayubahiriza aribwo yagana izindi nzira z’ubutabera.

IGIHE cyari gihagarariwe n’umwe mu bakozi bayo nabo batahise bagira icyo batangaza kuri iyi myanzuro y’uru rwego.

Source: Umuseke

No comments:

Post a Comment