Friday 21 August 2015

Melody yatewe akangononwa na PGGSS 5

Bruce Melod avuga ko mu mitima y’abafana be ari we muhanzi wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya gatanu.

Aya magambo Melody yavuze nyuma y’iminota mike hatangajwe ko uyu mwanya wa mbere yiha uhawe Butera Knowless bari bahanganye, akaba ari we Bralirwa iha miliyoni 24 z’Amanyarwanda.

Melody we yahawe umwanya wa kabiri ahembwa igihembo cya Miliyoni 10.

Ubwo twabazaga Melody uko yakiriye ibyatangajwe n’akanama nkemurampaka nibwo yamubwiye ibi.

Yagize ati “nta kibazo ntewe n’umwanya nahawe kuko si umwanya usetse ariko mu bitaramo 17 ahantu hose twakoze ibitaramo nari ndi imbere ntabwo ndi butinye kubivuga nari ndi imbere, […] mu mitima y’abantu bose babonye ibyo bintu turi aba mbere!”

Yongeraho ati “nakiriye neza umwanya nabonye ntacyo untwaye, kandi nizera ko abafana banjye bose hirya no hino mu gihugu babibonye mu mitima yabo turi aba mbere ubyumva abyakire uko abyumva!”

Tumubajije icyo avuga ku kuba uyu mwanya wa mbere avuga ko akwiye wahawe Butera Knowless, Melody yavuze ko atakwigereranya na Knowless.

Yongeraho ati “ntabwo Knowless ndi bumugereranye nanjye ariko Imana imuhe umugisha.”

Ati “umwanya nabonye ni umwanya abandi bahanzi bifuje bakabura; umwaka ushize nabaye uwa gatatu uyu mwaka mbaye uwa kabiri, buriya ubutaha nzaba uwa mbere”

Aka kangononwa Melody yumvikanisha kanagaragajwe na Bull Dogg waje kuririmba avuga amagambo yumvikanisha ko iyo hatabaho ‘kata’ ari we wari bwegukane igikombe cy’iri rushanwa.


No comments:

Post a Comment