Saturday 22 August 2015

How Dj Cuppy thrilled thousands in Kigali --- including Kagame's daughter

Abantu bakubise baruzura mu kabyiniro ka People Bar &Club kari Kacyiru, mu gitaramo cyateguwe na Dj Cuppy, cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Kanama 2015.

Mo imbere mu kabyiniro, ntibyari byoroshye kubona uko winyagambura, kuko abantu bari buzuranyemo ari benshi begeranye cyane.

Umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ange Ingabire Kagame nawe yari mu bari bitabiriye iki gitaramo.

Asanzwe ari inshuti y’uyu mukobwa mugenzi we, w’umususurutsabirori (Deejay) bamenyaniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho bombi biga.

Ntibyatunguranye cyane, kuko abinyujije kuri Twitter ubwo bari bajyanye gusangira mu Kiyovu ahitwa The Bistro, Ange yari yaranditse ko yishimiye guha ikaze Dj Cuppy anateguza abantu ko azaza mu gitaramo cye.

Ange yari yaherekejwe n’itsinda ry’abakobwa bagera ku icumu n’abahungu barenga batanu; bose bari hamwe babyinana bacungiwe umutekano ku buryo bukomeye.

Uyu mukobwa w’ikinege wa Perezida Kagame yanywaga amazi y’’Inyange’, mu gihe benshi mu bari muri iki gitaramo banywaga inzoga.

Aherekejwe n’iri tsinda ry’inshuti ze n’abo mu muryango we, Ange yageze ahabereye igitaramo mu ma saa saba zibura iminota mike (nka 10). Dj Cuppy we yahageze mu ma saa saba n’iminota mike z’ijoro (1am) ari nabwo igitaramo nyir’izina cyabaye nk’igitangiye.


Ange Kagame yitwaye ate muri iki gitaramo?

Mbere y’aya masaha abantu bari barimo imbere mu kabyiniro bari bategujwe ko hari buze kuba igitaramo kidasanzwe, ko bari buze gucurangirwa n’icyamamare mu kuvangavanga indirimbo Dj Cuppy.

Ahagana saa munani n’igice nibwo Cuppy yaje gusesekara ku rubyiniro, yambaye ikanzu y’ibirori ngufi y’umweru ubona afite ibyishimo byinshi byo gutaramana n’iyi mbaga y’abantu yari yakubise yuzuye.

Dj Coppy yaje arindiwe umutekano n’abasore b’ibigango, barebare cyane kandi banini.

Akigera ku rubyiniro, wabonaga ko abantu bose bamufitiye amatsiko menshi ubona batangariye kureba uko umukobwa wavangiye umuziki icyamamare Jay-Z ari bubasusurutse.

Bidatinze, Dj Cuppy yahise atangira akazi, nuko acuranga indirimbo ziganjemo izikunzwe cyane ku rwego nyafurika, inyamerika, iza Jamaica n’izindi abantu barabyina karahava.

Mu karuhuko gato yafashe, itsinda rya Urban Boyz ryaririmbiye abari aho indirimbo nka Till I Die, Soroma Nsorome, Show Me Love, Tayari n’izindi.

Dj Cuppy yaje kugaruka ku rubyiniro atungurana noneho acuranga indirimbo zirimo iz’Abanyarwanda harimo Sibyo ya Meddy na Kitoko na Ni Danger ya Danny Vumbi.

Ange Kagame waje kunyuzamo akajya hanze gato akagaruka, wabonaga muri bagenzi be yishimye abyina yatwawe, ariko bitari cyane.

Nyinshi mu ndirimbo zigezweho nawe yagaragazaga ko azizi ndetse akaziririmbana bagenzi be harimo nk’iyitwa “Amarulah” yacuranzwe akarenga kane, “Watch Me” ya Silentó n’izindi ziharawe.

Kuva iki gitaramo gitangira kugeza kirangira Ange Kagame yabyinanaga telefone, yanyuzamo inshuro nyinshi agateraho akajisho akandikirana n’inshuti ze.

Nta muntu wihariye Ange yabyinanaga nawe, nk’uko ku bandi byari bimeze.

We wabonaga ko yakunze gukomeza kubyinira mu gikundi na bagenzi be n’ubwo hari ubwo yanyuzagamo agafata nk’umukobwa umwe cyangwa nk’umuhungu umwe muri bo bakamarana akanya gato babyinana ariko bagahita bongera bagakora uruziga babyinira hamwe.

Amaso ya benshi yakomezaga gukebuka amureba, bareba uko abyina.

Yari ari inyuma cyane, we n’itsinda bazananye bahawe umwanya wihariye, nta wupfa kuhajya, ariko bitagize icyo bitwaye abari muri iki cyumba wabonaga abakirimo bose batwawe n’umuziki nta kindi bitayeho.

Haje kuza gutangwa amabendera y’u Rwanda ari ku duti, abantu babyina bazamura hejuru ubona bereka abanyamahanga urukundo rw’igihugu cyabo.


Reba HANO amashusho Dj Cuppy yinjira ku rubyiniro:


Ku bijyanye n’abanyamahanga, aka kabyiniro ka People Bar &Restaurant bigaragara ko kazamo abanyamahanga benshi b’ingeri zose, ndetse n’abanyarwanda ari abakunze kwidagadurira ahantu hiyubashye muri Kigali.

Uko yacurangaga indirimbo, Dj Cuppy yanyuzagamo akavugisha abantu; ababwira ko ari ishema kuri we kuba acurangiye mu Rwanda, kandi ko yanejejwe bikomeye tunguwe n’uko iki gitaramo cyitabiriwe cyane.

Amaze kwereka abantu ko umuziki atari ibintu ashakisha, Dj Cuppy yaje kumanuka ajya rwagati muri bo barabyinana, nuko ahita abasezeraho aragenda we n’itsinda rye; ubwo hari nka saa cyenda z’ijoro (3am).

Nyuma y’isaha imwe, Ange Kagame nawe yaje gusohokana n’itsinda bari bazananye, nabo barataha; aba ari we witwara mu modoka.

Abakunda gusohoka bavuga ko Ange Kagame iyo ari mu Rwanda akunze gusohoka kwidagadura, we n’abavandimwe be, bagahura n’urungano mu buryo busa nk’ubu.

Reba HANO amashusho Dj Cuppy asoza igitaramo:

No comments:

Post a Comment