Isuku igira isoko ari kumwihera inzoga n' itabi |
Londres- Umwana muto
w’ imyaka itatu gusa yajyanywe mu bitaro byo mu Bwongereza ngo avurwe, kubwo
kwiyahuza inzoga nyinshi nk’ uko abagenzuzi b’ ibyo bitaro yabitangarije ibiro
ntaramakuru by’ Abafaransa AFP.
Uyu
mwana, umwirondoro w’ aho aturuka nyirizina utabashije kumenyekana, yahise ajya
mu ku rutonde rw’ abana 13 kuri ubu bagaragaje ubusinzi bukabije bafite munsi
y’ imyaka 13 hagati y’ imyaka ya 2008-2010 nk’ uko ubugenzuzi bwa NHS (National
Health Institute ) bubitangaza.
Siwe wenyine
wagaragaje ubusinzi bukabije akiri umwaka kuko:
Abana
70 bari hagati y’ imyaka 13 na 16, nabo bamaze kuvuzwa kubwo gusinda bikabije,
mu gihe abagera kuri 106 bo bahawe ubuvuzi bworoheje biturutse ku businzi nk’
uko amakuru dukesha aba bashakashatsi batangaje iyi nkuru babivuga.
Inzoga ni mucyurabuhoro....
Inzoga ni mucyurabuhoro....
Abongereza
baza ku isonga mu businzi nk’ uko ubushakashatsi bubyerekana:
Mu
burayi, ubushakashatsi bwo mu Gushyingo 2009, bugaragaza ko, abongereza ari bo
banywi ba mbere b’ inzoga z’ umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ uburayi.
Iperereza
ribarura rishingiye ku mibare (sondage) ryavumbuye ko 43% bavuga ko bumva
kwinywera agacupa kamwe cyangwa tubiri ku munsi bibanyura, naho abandi 24% bemera k obo bafata uducupa 3
kugeza kuri 4, 12% bagafata hagati y’amacupa 5 n’6, 6% bafata 7 kugeza ku 9
naho 6% bo bakavuga ko binywera nta nkomyi amacupa 10 kuzamura.
Ngo "Turashaka Inzoga" Mwo kabyara mweeeeeee |
Ubu
bushakashatsi bw’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Ibihugu by’ Uburayi(UE) kandi,
bugaragaza ko umuntu atangira kugira ibyo yangiza amaze gufata nibura ibirahure
bitanu iyo yasohotse kwiezeza(sortiie).
Ibi
bikaba bibaho nibura 24% by’abongereza ni ukuvuga umwongereza umwe kuri bane. Isuku
igira isoko kandi n’ umwana wa samusure avukana isunzu, uyu mwana w’ imyaka
itatu unywa ntacyo yikanga afite aho avoma!
No comments:
Post a Comment