Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zikunzwe cyane
hirya no hino ku isi Katy Perry ubu noneho ari kugaragara mu iyamamazwa
ry’ ikirango (marque) gikunda gukoreshwa cyane mu mikino.
Ibi Katty Perry yabikoze ari kumwe n’igihangange kivugisha isi muri ruhago ari cyo Messi (umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine ubu ukinira ikipe ya Fc Barcelona). Agaragara kandi ari kumwe na David Beckham, umwongereza wabiciye bigacika muri ruhago mu myaka yashize, ndetsa hakaniyongeramo Derrick Rose, umukinnyi ukomeye w’umukino wa NBA.
Muri iyi pub humvikanamo kandi indirimbo ya groupe irimba muzika ya electronic yitwa ‘Justice’.
Iyi ‘Pub’ igaragara hirya no hino mu mihanda, ku bibuga bitandukanye bya Basket, ku bibuga by’ umupira w’ amaguru no mu yandi mazu ahurirwamo n’ abantu benshi.
Abantu bari kwibaza umusaruro iri yamamaza ririmo abantu bakunzwe gutya rizatanga kuri Adidas kuko atari buri wese upfa kwigondera ibiciro by’ ibyamamare nk’ ibi mu kwamamaza. Kompamyi ya Adidas yo ivuga ko iyi ‘Pub’ ari imwe mu zabahenze cyane mu zo bakoze zose kugeza ubu.

No comments:
Post a Comment