Abanyeshuri
biga ishami ry’ ivugururamibereho(Social Work), muri Kaminuza nkuru y’ u Rwanda,
basuye abakecuru n’ abasaza batishoboye baba mu murenge wa Tumba, Akarere ka
Huye maze babashyikiriza inkunga bari babageneye. Ibi bikaba byabaye mu rwego
rwo kwishimana nabo babaganiriza mu kwizihiza umunsi mukuru w’
ivugururamibereho wizihijwe ku isi hose kuri uyu wakabiri tariki ya 13 Werurwe.
Aba
banyeshuri, bagize ishyirahamwe ry’ Ivugururamibereho (Social Studies) ari
naryo shami biga muri Kaminuza, ngo iki gikorwa bagiteguye nyuma yo gusanga
kuri uyu munsi bagombye nabo kugaragaza uruhare rwabo mu muryango nyarwanda
bita ku batishoboye nk’ uko Wilson Zirimwabagabo, ukuriye iri shyirahamwe muri
Kaminuza, yabitangarije IGIHE.com.
Mu
nkunga babashyikirije babahaye imyambaro, ibiribwa, ibinyobwa n’ ibikoresho by’
isuku(nk’ amasabune, amavuta, imiti y’ amenyo,…). Tumubajije aho ubushobozi
babukuye na cyane ko abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza kimwe n’ andi mashuri makuru
bari gutaka inzara muri iyi minsi kubera ko babuze inguzanyo ya Leta, Wilson
yagize ati:”Twagerageje gusaba mu banyeshuri babishoboye, ariko tunakusanya
inkunga abaturage baturiye Kaminuza baduhaye.”
Mu
byagarutsweho na bamwe mu basaza n’ abakecuru baba muri iki kigo kizwi ku izina
rya Home Saint Aloys-Tumba, bishimiye
impano bahawe. Rwankumba Matayo ni umusaza w’ imyaka 88 yavuze ko kuba yongeye
kwicarana n’ abasore byanejeje. Ati:”Twabyinnye, twishimye, twanezerewe!”
Ibi
byishimo abifatanyije n’ umukecuru Daforoza Mukambanda w’ imyaka 56 nawe wagize
ati:”Byandenze, …Iyaba bajyaga baza buri gihe. Njye ntaho nari nsigaye none iki
kigo cyaramfashije ubu ndongera ngahura n’ urubyiruko nkumva ngaruye ubuzima.”
Tubamenyeshe
ko muri iki gikorwa cyo gusura no gutanga imfashanyo, abanyeshuri ba Kaminuza
bari baherekejwe na Charles Rutikanga umwarimu muri kaminuza NKuru y’ u Rwanda
akaba ari nawe uhagarariye amashyirahamwe y’ ivugururamibereho mu Rwanda. Ni
nawe wababaye hafi kugeza iki gikorwa bakoze bakigeze ku musozo. Yasabye by’
umwihariko isi ko yafatanya mu kugira uruhare
mu guteza imbere gahunda y’ iterambere n’ ivugururwa ry’ isi nk’ intego
y’ amashyirahamwe abereye umuyobozi mu Rwanda yihaye muri uyu mwaka.
Iki
kigo aba banyeshuri basuye, kibamo abakecuru n’ abasaza batishoboye 53. Benshi
muri bo barengeje imyaka 50 kandi bavanzemo n’ abafite uburwayi n’ umbumuga butandukanye. Cyashinzwe mu mwaka w’ 1968 n’ umufurere
witwa Dionel Lessard. Kibeshejweho n’ inkunga z’ abagiraneza ndetse n’ ibikorwa
bike by’ ubuhinzi n’ ubworozi gikorango kibashe kwita kuri aba bageze mu za
bukuru batagira kivurira.
No comments:
Post a Comment