Nk’ uko abashinzwe gutangaza amakuru y’ uru rugo (rwasenyutse kuri ubu) abivuga, uyu muryango wahisemo gusinyana gatanya hagati yabo kugira ngo barusheho kugaragariza itangazamakuru ukuri kw’ ibihuha byakomeje gucibwa ku ruhande.
Mu itangazo ryatanzwe mu binyamakuru byinshi byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, banditse bati ”Biturutse ku bihuha byari bimaze igihe kinini bicicikana mu itangazamakuru, ubu noneho dutangaje ku mugaragaro ko Justin Timberlake na Jessica Biel, batakiri kumwe kuko batandukanye ku mugaragaro.
Bazakomeza kuba inshuti bubahana bisanzwe.”
Justin abuze umwana wari sexy bya hatari tu |
Bari bamaranye imyaka 4 babana kuko bahuye mu mwaka wa 2007 ari nabwo basezeraniye imbere y’ inshuti n’ abavandimwe byemewe n’ amategeko gutangira uru rugendo bashoje muri uku kwezi kwa Werurwe 2011.
Justin Timberlake |
Ibi bibaye kandi mu gihe abahanzi n’ ibyamamare byinshi muri Amerika biri gutana ijoro n’ umunsi n’ abo bashakanye. Aha twavuga nka Sienna Miller uherutse gutana na Jude Law mu kwezi gushize kwa Gashyantare.
Abakurikiraniraga hafi iby’ urukundo rwa Justin Timberlake na Jessica Biel, bavuga bavuga ko uku gutana kwaba kwaratewe n’ ubucuti uyu muhanzi Timberlake aherutse kugirana n’ umukinnyi w’ amafilime witwa Olivia Munn mu mpera z’ ukwezi kw’ Ukuboza umwaka ushize.
Jessica Biel ni mwiza!! |
No comments:
Post a Comment