Avuga
ko kuba ubu aririmba akabona abantu bishimira ibihangano bye bituma atekereza cyane ku mubyeyi we wagombye kuba nawe
yishimira intera umwana we agezeho. Ati:”Kuba mama yarapfuye tukiri abakene
byarambabaje cyane, kandi si n’ ubukene ubu busanzwe kuko burya ubukene buratandukanye.
Twe twari turi mu bukene bukabije. Twari tukiri abakene bimwe bibi cyane bikiri
hasi. Mpora numva aribyo bintu bimbabaza.”
Muri
icyo kiganiro na IGIHE.com cyo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Werurwe, Theo, avuga
ko atakekaga ko bari kuva muri ubwo bukene, ngo bigere aho ageze kuri ubu nk’ umuntu
uzwi hirya no hino mu Rwanda.
Akimara
gukomoza kuri iyo ngingo yo gukundwa cyane byatumye tunamubaza kuri imwe mu ma televiziyo
(screen cyangwa ecran) yamwitiriwe yitwa ‘Bose Babireba’ yabaga mu mujyi rwagaiti
kwa Rubangura itakihagaragara. Nuko Theo avuga ko nawe yakomeje kubibwirwa
kenshi ko iyo televiziyo yamwitiriwe (bwa mbere) itakihagaragara ariko avuga ko
ubu hafi y’ amateleviziyo yose yerekana amashusho ku mihanda nayo usanga yaramwitiriwe.
Ati:”Ahubwo
se ko Screen zose basigaye bazita ‘Bose Babireba’? Ariko njye biranshimisha
kuba abantu baranyitiriye ibyo bibaho bigaragaza ko bishimiye indirimbo
zanjye.”
Muri
iyi minsi uyu muhanzi avuye mu bitaramo bitandukanye. Bibiri mubyo aheruka kwitabira
ni icyabereye ku Gisenyi (avuga ko cyamuhiriye), aho yari ari kumwe n’
umuririmbyi wo muri Tanzaniya witwa Rose Muhando. Ikindi gitaramo aheruka mo ni
icyo mu Ntara y’ Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza. Arimo arategura gushyira
ahagaragara indirimbo ebyiri nshya. Kuri ubu kandi amaze kugira Album 6 zose.
No comments:
Post a Comment