Namaze amezi 6 nta kazi mbyuka nkicara mu cyumba ngasoma ibitabo nkarya
nkaryama.
Nari nzi ko bindangiranye, ariko nibwo nasomye igitabo Rich Dad, Poor
Dad cyahinduye ibitekerezo byanjye ninjira mu nzira yamfashije guhindura
ubuzima bwanjye. Kuva ubwo natangiye gahunda yo kujya nsoma cyane, ndetse nanjye nkandika ibitekerezo bindimo numva byafasha bagenzi banjye.
Ndishimira ko ako kazi karangiye kuko ahari inzira natangiye
uwo munsi ntari kuzapfa nyimenye. Ubu mbayeho ubuzima nifuza bwiza ntakerezaga
ko nagira nyuma yo kubura akazi.
Mu byo nakomeje gusoma birimo ibyanteye imbaraga harimo inkuru ya Braille. Ubwo yari afite imyaka 3, Louis Braille wavukiye mu kagi
gato ka Coupvray
mu Burasirazuba bwa Paris ho mu Bufaransa, mu 1812, yagize ibyago ari
gukina na se wakoraga impu nuko yijomba mu jisho akuma gasongoye batoboza impu
kitwa (awl), biza kumuviramo ubuhumyi akiri muto.
Kuva ubwo Braille yakuze
atabona.
Nta wari uzi ko ubuhumyi bw’uyu mwana Louis Braille bwamuviramo kuvumbura inyandiko ikoreshwa ahanini n’abafite ubumuga bwo kutabona ya ‘Braille’, inyandiko yahimbye afite imyaka 15 gusa, ubu ikaba ikoreshwa hose ku Isi hose.
Nubwo yari afite ubu bumuga bwo kutabona, yakuze agaragaza ubuhanga
n’impano muri we, bimuhesha amahirwe yo kujya kwiga mu ishuri ryitwa National Institute for Blind Youth in
Paris mu Bufaransa. Gusa iri shuri nta kidasanzwe ryagiraga, kuko abanyeshuri
bagaburirwaga umugati n’amazi yewe bakanakingiranwa nk’igihano. Braille, muri
iri shuri we na bagenzi be bize ibijyanye no gucuranga, ndetse we agaragaza
cyane impano yo gucaranga Cello. Aha banahigiye gusoma, ariko bagahura n’imbogamizi
ikomeye y’uko ibitabo byabaga biremereye cyane, harimo n’ibyapimaga ibiro 45.
Umunsi umwe, umusirikare w’Umufaransa witwa Captain Charles
Barbier yaje gusura iri shuri nuko aganiriza aba bana ibijyanye n’uburyo bari
barahimbye bakabwita "night writing", bakoreshaga mu gihe cy’intambara
iyo habaga ari mu mwijima bahererekanyaga ubutumwa bifashishije utudomo
n’uturongo – bakabusoma bifashishije ibimenyetso by’intoki 12 z’ibiganza
byombi– bityo bakabasha guhanahana ubutumwa batavuze. Gusa Braille n’abandi
bacutsi be baganira kuri ubu buryo babwumvaga nk’ubugoranye cyane, ariko
bubasigira igitekerezo gikomeye mu mitwe yabo; igitekerezo cy’uko bahimba
inyandiko yo guhana ubutumwa hagati y’abatabona.
Nguku uko Braille yatangiye
guhimba inyandiko ya Braille. Braille yakoze ubutaruhuka kuri iki gitekerezo,
nuko iyi nyandiko agerageza kuyikora mu buryo bworoshye, aho gukoresha utudomo
12, akoresha 6 gusa. Iyi nyandiko yaje kuyirangiza neza mu mwaka wa 1824, afite
imyaka 15 gusa. Yaje gutangaza iyi nyandiko ya Braille mu 1829, nyuma aza
kongera kuyinoza birushijeho asohora ivuguruye mu 1837. Braille wari umupadiri,
waje kwitaba Imana mu 1852, afite imyak 43, agihimba iyi nyandiko ntiyahise
yemerwa, ndetse n’iki kigo yigagaho ntabwo cyigeze kiyikoresha akiriho. Ariko
nyuma iyi nyandiko yaje kwamamara hose ku isi ndetse mu 1857 iza kwemezwa
nk’inyandiko ihuriweho yo kwandika no gusoma y’abafite ubumuga bwo kutabona.
Igitangaje kurusha ariko ni uko mu guhimba iyi nyandiko Louis Braille
yifashishije akuma kitwa ‘awl’ nk’akamujombye kakamutera ubuhumyi; bityo
icyamuteye ubuhumyi kiba ari cyo gihindura amateka y’Isi y’abafite ubumuga bwo
kutabona.
·
Uko wiyumvamo imbere niko ugaragara
inyuma
Mfite inshuti yakoraga akazi ko kurinda
abantu baba mu bigo byita ku ntu bashaje n’abafite ubumuga bakeneye ababafasha.
Benshi muri aba baba biganjemo abafite imico igoranye, bazanywe n’imiryango
yabo kuko yabananiwe. Abandi – nubwo atari bose – ahari kubera ubumuga baba
bafite imyitwarire igoranye cyane, kuko baba bumva ntacyo bagishoboye cyangwa
se ko isi yose ibanga. Yambwiraga ukuntu hari umuntu yitagaho bitaga
‘Gashoza-Ntambara’ (Trouble maker) uhora yumva ko bari bumwibe. Umunsi umwe
agiye kumuryamisha babura agakapu ke yahoranaga mu ijoro yabikagamo ibyangombwa
bye byose. Gashoza-Ntambara yagenderaga mu kagari k’abafite ubumuga;
kumuryamisha byasabaga kumushyira mu cyuma cyitwa Hoyer, nuko bakamuzamura
bakamushyira ku buriri. Iryo joro amaze kubura agakapu ke, bahamagara umuyobozi
w’icyo kigo bamubwira uko byose byagenze. Uwo muyobozi amutega amatwi nuko
yumva uko agakapu kabuze, aho kaburiye n’uko byagenze byose. Kuko yari asanzwe
azi imyitwarire y’uwo mugabo, anazi uko icyizere agirira abantu ari gike, kandi
azi neza ko muri iyo nzu nta muntu w’umujura wabagamo; bamubwiye ko bagashatse
hose bakakabura, we arababwira ati “Muhumure agakapu
karaboneka. Nta wakibye, mwe muhumure turakabona.” Asaba ko bamuryamisha
nk’ibisanzwe, kandi ko bizera ko bari bukabone. Amaze kuvuga atyo,
Gashoza-Ntambara aremera bamushyira ku buriri. Nyuma y’akanya gato, umuyobozi
w’Ikigo bahita bamuhamagara, bamubwira ngo agakapu kabonetse.
Bagasanze he? Arababaza
Bagasanze mu ntebe uyu muntu yari yicayemo.
Igihe cyose mu mutwe wishyizemo ko ikintu uri bukibure, biragoye kukibona.
Igihe cyose wishyizemo ko ikintu uri bukibone biroroshye kukibona. Natwe mu
buzima hari ubwo dushakisha agakapu tubikamo ibintu byacu by’ingenzi
tukagashakisha mu cyumba hose, tukagashakisha mu nzu hose ariko tukakabura
nyamara tukicariye. Ntibyigeze bikubaho ko ubura ikaramu uyifite ku mufuka w’ishati?
Cyangwa gushakisha ikintu ukakibura kandi ugifite mu ntoki? Cyangwa kikuri
iruhande? Ubwonko wabubwiye ko ikintu kidahari bisaba imbaraga nyinshi
kukibona.
Niba ukunda imikino, uzasanga ubuzima bwawe bwose
bwarihariwe n’imikino; urugero uzasanga imyenda wambara, ibiganiro ureba,
inshuti zawe byose bifitanye isano ya hafi n’imikino. Uzasanga niba ukunda
inzoga – inshuti zawe, ibiganiro byawe, imvugo ukoresha byose bigenda
bikagirana isano n’ibyo ukunda.
Ese biterwa n’iki?
Nta yindi mpamvu ni uko ubwonko bwa muntu bukoze ku buryo
icyo ububwiye ko ari cyo ukunda bugufasha kukigushakira, bukaguha inzira
ibihumbi n’ibihumbi zo kukigeraho. Niba ukunda urwenya; uzasanga ku mbuga
nkoranyambaga zawe ukurikirana abanyarwenya, kugira ngo nyine ubone urwenya
rwinshi. Intego zawe nazo zizagenda zikomeza kugana mu cyo ukunda kuko ari cyo
ubwonko bukomeza kukwereka ko ari cyo ushaka – kuko nyine wabubwiye ko ari cyo
ukunda. Niyo mpamvu ari byiza guhora tuvuga amagambo meza, amagambo yatura
ibyiza, kuko ibyo ushyize ku rurimi rwawe, ubwonko buba buri kubyumva,
bukagufasha kubigeraho. Niba uvuze ko wumva unaniwe, ubwo nyine ubwonko bwawe
uba ububwiye ko unaniwe, buhita bukwumvisha ko nta mbaraga ufite, ko ukeneye
kuruhuka, kandi bukaguha inzira ibihumbi n’ibihumbi byo kugufasha kuruhuka –
kuko wabubwiye ko unaniwe, kandi unaniwe aba akeneye kuruhuka.
Hari igihe kimwe nanjye nahoraga nibaza niba guhinduka
bishoboka; icyo gihe nabagaho ntaramenya gutandukanya imikorere ya ‘subconscious mind’ na ‘conscious mind’. Nahoraga mbwira
ubwonko bwanjye ko bunaniwe, kandi ntarananirwa. Sinari nzi ko ibihe bibi
byabera umuntu ikiraro cyo kwambuka, akava mu icuraburindi burundu akajya ahabona
mu rumuri rutazima. Nguku uko nambutse. Igitangaje ni uko icyo wifuza cyose
utungurwa no gusanga koko gihari mu isanzure (universe-). Sinari mbizi,
narabimenye ibyari umubabaro kuri njye bimpindukira igihe cyo kwambuka ibibi
njya mu byiza.
Ubu nongereye impamvu zituma mpora nishimye nongera ntyo
iminsi yanjye yo kwishima nyivana kuri mike nyishyira kuri myinshi. Nk’uko uba
ufite impano yo gucuranga, impano yo kuririmba, impano yo gukina umupira ariko
warayiretse isinziriye igihe kirekire nuko igihe kikagera ukayikangura. Nasanze
kwishima ari ibintu bishoboka, byari bindimo ariko narabiretse bisinziriye.
Narabikanguye bihindura ubuzima bwanjye.
Imyitwarire myiza akenshi tuyikomora ku babyeyi cyangwa ku
miryango twakuriyemo n’imiryango yatureze. Iyi myitwarire niyo akenshi itera
umuntu imbaraga zo gukora ibikwiye no kubasha kwibeshaho nawe akazaraga abe
imico myiza, bityo, bityo.
Ese ni nde wagakwiye kurenganywa mu gihe umuntu abayeho
arangwa gusa n’imyitwarire mibi mu bandi?
Ese harenganywa abamubyaye?
Harenganywa se abamureze?
Cyangwa ni nyir’ubwite?
Ese ryaba ari ikosa ry’uko ababyeyi batamufashije kuba
umuntu nyawe ukwiye muri sosiyete, cyangwa ni uko we yahisemo kubaho atyo?
Ibi bibazo mpora mbyibaza. Hari ibitabo byinshi bifasha
abantu guhinduka mu myitwarire, ariko se iyo umuntu ahisemo kutabisoma, agahitamo
kwiberaho ubuzima bwe we yumva yifuza bw’imyitwarire ya kimuntu idatana no
guhora mu mvururu n’abandi, guhora mu makimbirane, ubusinzi, kutaba umwizerwa
n’izindi ngeso mbi, aho naho twarenganya ababyeyi? Tukiri bato, imvugo ivuga ngo
“umugabo abyara imbwa; imbwa ikabyara umugabo” ababyeyi bakundaga kutubwira yatumaga
nibaza niba kugira ngo umuntu azabe umugabo bisaba ko avuka ku babyeyi babi
(b’imbwa) cyangwa se niba uramutse uvutse ku babyeyi babi ari bwo uba ufite
amahirwe menshi yo kuzavamo umugabo. Ariko nyuma naje kumva ko iyi mvugo yaba
ahubwo inumvikanisha ko ababyeyi bawe batagombye kukubera urwitwazo. Ko
ushobora kuvuka ku babyeyi beza ariko ukazavamo imbwa, bityo rubanda rugaheraho
ruvuga ngo burya koko “umugabo abyara imbwa”. Cyangwa se wavamo umugabo nyamara
ukomoka ku mugabo-mbwa, rubanda rukavuga ko burya “imbwa ibyara umugabo”. Ahubwo
uramutse unavutse ku babyeyi babi, ukambwirwa iyi mvugo, wagombye kuyibonamo
imbarutso yo guharanira kutaba nk’ababyeyi uzirikana ko “imbwa ishobora kubyara
umugabo”. Uramutse uvutse ku babyeyi beza nabwo ukumva iyi mvugo; nkeka ko
ababyeyi bataba bakubwira ngo kuko uvuka ku babyeyi beza uzabe imbwa, ahubwo ko
baba bagucira amarenga ko nubwo waba uvuka ku babyeyi beza byashoboka ko
uramutse witwaye nabi wowe ushobora kuzaba imbwa, bityo bakakuwira ibi bagira
ngo baguhe isomo ko ugomba kwitwararika ukazaba umugabo hato batazajya
bakugenuriraho ngo “umugabo abyara imbwa”.
Ku bya ya myitwarire mibi, kabone n’iyo waba uvuka ku
babyeyi babi gute, ntibyakagombye kukubera urwitwazo; kuko nyuma ya byose nawe
ugeraho ugakura, “ubwanwa bugasimbura ubwana”, ugacutswa, ugatangira kujya
wiyambika, ugafata ubuzima bwawe mu biganza byawe, ukaba ari wowe ugena uko
bugenda, aho bwerekeza, ukamenya nawe urugero utanga mu bandi n’umurage uzagasigira
abawe.
Ahubwo
mbona kuvuka ku babyeyi babi, mu bundi buryo byagombye kugutera izindi mbaraga
zirushijeho zo kwitandukanya uko ushoboye kose n’imyitwarire mibi iyo ari yo
yose, kugira ngo utazaba nkabo. Bisaba imbaraga, ariko birashoboka. Kuva kuri
Condoleeza Rice, Oprah Winefrey, Tony Robins n’abandi bari mu ngero nziza
z’abantu bafatwa nk’ab’ibyitegererezo mu ngeri zinyuranye nyamara baravukiye
bagakurira mu buzima bubi, ariko ibyo ntibibabere imbogamizi, ahubwo bikabatera
izindi mbaraga zidasanzwe zo kuhivana no gufata icyerekezo nyacyo mu buzima
bwabo. Hari n’abandi bavutse ku babyeyi twakwita abagabo, nabo bakaba abagabo;
abo ni benshi cyane, uhereye kuri Donald Trump, umuhanzi Drake, Angelina Jolie,
Enrique Iglesias, Miley Cyrus n’abandi.
MUNTU
Muntu agizwe n’ibice bitatu; umubiri, umutima (cg ubwonko)
n’umutimanama (cg roho). Umubiri ugenga iby’inyuma ari nabyo abantu babona.
Umubiri ukora ibyo ubwonko buhubwiye gukora. Umubiri uravukanwa, ugakura bitewe
n’uko Imana yabigennye. Gusa rimwe na rimwe ushobora kugira ibyo uwuhinduraho
bitewe n’ibyo urya, ibyo uwusiga, ibyo uwukoresha n’ibindi. Ariko muri rusange
ugenwa muntu akivuka, ukagenda wisanisha n’ibiriho n’uko muntu abayeho. Umutima
wo cyangwa se ubwenge bufite ibice bibiri ari byo subconscious na conscious.
Umutimanama wo ari wo Roho ni wo ugenga igice kinini. === iyo muntu afite ibi
byombi bikora umujya umwe mu rujyan’uruza no mu bwumvikane kandi bikora mu
ruhererekane rwiza muntu yitwa ‘Umuntu nya-muntu’, ari we ushimwa kandi utegura
imigambi y’uko azabaho n’ibyo azakora agaharanira kubikora. Bene uyu abaho uko
yabigennye bitari uko abandi babigennye. Niba umututse, muri we amenya ko
ikibazo gifite wowe kidafite we; bityo ntibigire icyo bimuhinduraho, ahubwo
agahitamo kwishima imbere muri we, kuko iyo umukoreye ikibi bikangura ibyiyumvo
bye, akarushaho kubaho yitwararika amenya ko ari we ubwe ugenga ibyishimo bye,
nta wundi wundi umugenga. Iyo muntu afite ibice bibiri bikora neza, kimwe
gikora nabi, nibwo umuntu yitwa umuntu mubi (-) cyangwa se mwiza (+).
Iyo umutimanama wa muntu ukora neza, muntu bamwita –mwiza;
bakamwita ya magambo yose y’uko yitwara neza mu bandi, amwe y’umuntu ushimwa
muri rubanda. Umunyarugwiro, umunyamahoro, umuhanga, umunyarukundo,
mutimamwiza, umuhoranabyishimo, umukire, witonda, usenga, n’ibindi. Gusa iyo
ibice bibiri bikora neza, kimwe cya roho gikora nabi, wa muntu noneho nibwo
bamwita umuntu mubi. Iyi mubi nanone ivuganwa ibikorwa bye bigaragaza ububi bwe.
Nuko muntu akitwa umugome, umunyabyaha, w’umwicanyi, umunebwe, indangare,
ikivume, imbwa, umuhemu, umunyangeso mbi, iteshamutwe, gashuhe, rwivanga, ugira
umunwa, kaboko, maringaringa, rubebe, umukene, ikirara, umusinzi, umuhubutsi
n’ibindi. ====
Akenshi abantu twita ku gukosora ibyo tubona inyuma kuri twe
nyamara tukibagirwa ibindi bice by’imbere tutabona. Twuhagira igishushungwe
cy’inyuma tukibagirwa kuhagira roho zacu z’imbere, tugasiga amavuta ahumura
uruhu, tukibagirwa gusiga roho. Nk’uko ari byiza kwisuzumisha indwara tutabona,
tukamenya uko n’umubiri wacu w’imbere uhagaze, twagombye no kubikora tukisuzuma
abo turi bo imbere mu buryo buhoraho, tugahorana isuku muri twe. Niba numva
byaba byiza menye niba nta kanseri mfite cyangwa se ko ntayo nzarwara mu gihe
kiri imbere nkumva bimpumuriza, kuki ntakumva ko nagombye no guhora nisuzuma mo
imbere naho nkamenya ko nta cyorezo nari kuzahura nacyo nagombye gutangira
kuvura ntararemba. Niba waba utari kuribwa ariko ugafata umwanzuro wo
kwikingira mbere, ukamenya ko ugomba gufata ubwishingizi bwo kuzivuza amenyo
nuramuka uyarwaye, ugahitamo ubwishingizi bw’amenyi kuko uzi ko akora akazi
gakomeye cyane mu mibereho ya muntu kandi ko uyarwaye yakurya cyane, ugahitamo
kwisuzumisha umutima ngo umenye ko ntawo uzarwara vuba, ugahitamo kwisuzumisha
ko nta SIDA wanduye igihe cyose wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye
n’umuntu utizeye bityo ngo utangire gufata imiti hakiri kare; ni kuki roho yo
tutafata igihe ngo nayo tuyivuze? Uyu mwanya wo kwisuzuma murumva ko twagombye
kuwuvata, kandi tukawuha agaciro nk’uko tugaha izindi ngingo z’umubiri tubona.
Uwamenya ko 95% by’uko twitwara buri munsi biva mu gice cy’ubwonko cya
subconscious; akamenya ko byinshi mu byo dukora byikora kuko bigengwa
n’akamenyero, n’ubuzima bwa buri munsi tubamo; naho 5% ari byo gusa dukora
dutekerejeho, bigengwa na conscious mind, yahindura akajya asuzuma uwo ari we
mo imbere akagena uburyo bwo kubaho. Tuzirikanye ko 75% by’ibiva muri
subcounscious mind – by’ibijya muri subcounscience mind – ari ibitekerezo
biduca intege, ibitubabaza, ibiterwa na influence twavanye mu bandi
(environment-entourage-company – pple we are associated with), negativity;
yakumva ko ubwonko bwacu bukeneye kugenerwa umwanya uhagije wo gusuzumwa, no
kubungabungwa ngo tuburinde tunabwiteho mu buryo buhoraho.
Twakagombye guhora twisuzuma tukamenya ko imyanya tutabona
y’imbere yose y’abo turi bo nyabyo nayo iri amahoro. Ni nabyiza kandi
kwisuzumisha muri roho, tukanakora imyitozo ya roho yo kugira ngo uko umubiri
wacu abantu babona duhora twifuza ko imera neza na roho yacu tuyisukure cyane
bityo idufashe gutuma abantu batwita umuntu nyamuntu.
Iyo wibagiwe iki gice gikomeye cya roho, usanga uri wa muntu
sosiyete izi, ibona witwara neza, ikunda kubera wenda ibikorwa runaka byiza
ukora ariko nyuma ugakora amahitamo agoranye kwemera, njye nakwita mabi, nuko
abantu bagasigara bavuga bati ‘ese burya na kanaka yakora ibi?’ bakavuga bati
‘ni ukumubona agenda gusa’ cyangwa se bati ‘burya muntu ni mugari’ ibi byose
biba bisobanura ko batabashije kwiyumvisha uko ibyo ukora n’uwo wagaragaraga
inyuma ko uri we bihura. Baba batabasha gusobanukirwa n’uko ukora ibyo, kuko
baba batabona uko wowe w’imbere umeze, ko wowe w’imbere wagwingiye cyangwa
warwaye ukaba urembye, cyanwa se yewe imbere waranapfuye hasigaye hagenda
igishushusngwe, ibyo ukora bisobanura uwo uri we w’imbere. Niyo mpamvu burya
abantu biyahura, akenshi ni uko muri bo b’imbere baba baramaze gupfa bityo
ntibabashe kubona igisobanuro n’imbaraga byo gukomeza kubaho, barishaka
bakibura, bakiyahura. Kandi koko nibyo
ntiwakomeza kubaho inyuma gusa imbere warapfuye.
Uba wamaze gupfa.
Hari uburyo bwinshi bwagufasha gukora imyitozo y’imbere muri
wowe; harimo gusenga cyane, kwitekerezaho byimbitse (meditation), gusoma
ibitabo byinshi bivuga ku mibanire ya muntu n’abandi, kwitoza imico myiza,
gukunda, kwiga koroherana, kwiga kubabarira no kubana neza n’abandi, kureka
imico mibi n’ingeso zose mbi, kwiga, kwitoza no gutangira kubaho mu mico myiza,
guhorana umuco wo kwigenzura binyuze mu kwandika uko umunsi wawe wagenze no
gutegura umunsi w’ejo, kwicisha bugufi, kubaho mu buzima bufite icyerekezo,
gutegura ejo hawe hazaza mbere ukiyemeza kubaho uko wabyiyemeje nta wundi
ugenga ubuzima bwawe, guhorana ikaye wandikamo ibyifuzo byawe n’intego zawe kd
ugakurikiza ubuzim bwo kubaho gusa ugendeye ku byo wanditse utagendeye ku bindi
bigusubiza inyuma, kugenzura inshuti zawe ukazishungura ugahitamo inshuti nyazo
zihuje n’uwo wifuza kuba we, kutemera kubaho mu mateka y’ibyashize ahubwo
ukiyemeza kubaho mu wo wiyemeje kuba we, kubaho ubuzima bufite intego
n;icyerekezo n’intumbero.
Bavuze ko ntacyo uri cyo, ntacyo uba uri cyo koko?
Mujya mubona ukuntu iyo umuntu akubwiye nabi bikubabaza ukumva
bigukorogoshoye mu bwonko?
Wenda nk’iyo umuntu wizera akubwiye ngo
wowe uri imbwa cyangwa ngo uzaba imbwa, ngo wowe ntacyo uzigezaho; ukuntu bikubabaza
rimwe na rimwe ugatangira kwisuzuma ngo urebe niba koko ibyo akubwiye bitaba
ari ukuri. Hari ubwo rero abikubwira wenda bishingiye ku mpamvu, nk’iy’uko hari
nk’akazi wahawe gukora ariko ntugakore uko bikwiye. Bityo ukaba wagendera kuri
ibyo ukumva koko ko ibyo akubwiye ari byo, bikagutera kubabara no kwicuza mu
mutima wawe.
Burya rero ntiwagombye kubabara mu mutima ugendeye ku byo undi
muntu akuvuzeho, kuko undi muntu ibyo akuvuzeho kabone n’iyo byaba bifitanye
isano n’ibyabaye ntibisobanuye uwo uri we muri wowe. Dufatiye kuri uru rugero, niba
akazi runaka kakunaniye kugakora ntibisobanuye ko uzaba imbwa; niba akazi
kakunaniye ntibisobanuye ko udashoboye, ntibisobanuye ko akazi kose kabaho
kakunanira. Bisobanuye nyine ko ko ako kazi gusa kakunaniye muri uwo mwanya,
ariko wifitemo imbaraga zo gukora kandi bitewe n’imbaraga zikurimo ntuzaba
imbwa nk’uko abikeka.
“Buri wese ni umuhanga (a genious)”, niko Albert Einstein
avuga. Akongeraho ati “Ariko uramutse ugennye ugennye ubuhanga bw’ifi ugendeye
ku bushobozi bwabyo bwo kurira igiti, iyo fi yazabaho ubuzima bwayo bwose ikeka
ko nta bwenge igira”. Ni kenshi twese tujya twumva rimwe na rimwe ntacyo turi
cyo, ko ntacyo dushoboye mu buzima; wenda ahari kubera gusa ko twatsinzwe mu
ishuri, cyangwa se turi mu bihe bigoye mu buzima, abatubona bakabikurizaho
bavuga ko turi abaswa, ko turi ibigoryi, ko ntacyo turi cyo.
Uri ifi, kuki abantu bashaka kukwuriza igiti?
N’ubwenge bwacu bwacu rimwe na rimwe hari igihe bushaka gukora
ibi. Uhuye n’ikibazo, ushobora kwisuzuma ukibonamo imbaraga zindi zo gutangira
bundi bushya, cyangwa se niba hari ubumenyi ubura ukunguka imbaraga zindi zo
gusubira mu ishuri ukiga ukiyungura ubumenyi, ukanonosora ibyo ubura. Mu gihe
ugize ibibazo runaka bigutera kwitekerezaho byagombye kukongerera izindi
mbaraga bikaguha ikindi cyerekezo, bikagufasha gufata izindi ngamba nshya zo
kubaho, ukazamura urwego rw’uwo bagufataho ukajya ku rundi rwego. N’iyo waba
watsinzwe uyu munsi ntibisobanuye ko uri umuswa, nta n’uwagombye kubigenderaho
akwita umuswa, ahubwo bisobanuye gusa ko uri mu gihe cyo kwisuzuma ukongera
imbaraga aho zikenewe. Ese ni nde ugomba gushyiraho urwego rw’abo tugomba kuba
bo? Ni nde ugomba kwemeza ko turi imbwa mu buzima bwacu? Ntiwagombye no guha
umwanya umuntu wumva ko gutsikira by’isegonda, by’isaha, by’umunsi, by’umwaka
cyangwa by’igihe runaka cyashize cyangwa se kutagirira ubushobozi ikintu runaka
bisobanura uwo uri we. Oya. Umuntu nicyo kiremwa ku Isi gifite imbaraga
zitagira iherezo, twifitemo ububasha bw’indahangarwa muri twe ku buryo nta
wundi wagombye kwemeza ibyo turi byo wundi utari twe. Bityo twiha umurongo twe
twumva twifuza kugeraho, umurongo w’uwo twe muri twe twumva turi we, kandi
tugakora duharanira kugaragaza koko uwo turi we.
Waba ahubwo uzi niba uri kurira igiti kandi uri ifi? Ngiki
ikibazo cy’ingenzi wagombye kuba uri kwibaza. Waba ufite cyerekezo ki mu buzima
bwawe? Waba ukora intambwe zingahe buri munsi kugira ngo ugere ku cyerekezo
wihaye cyangwa wumva wifuza kugeraho?
Ubwo nari ngiye kurangiza amashuri nagiye
kwimenyereza umwuga, nuko umuyobozi wa radiyo nari ngiye kwimenyerezaho umwuga
arambwira ati “Mu buzima wagombye kumenya intego y’ubuzima bwawe. Urugero nko
mu mwuga w’itangazamakuru niba wifuza gukorera Radiyo Mpuzamahanga, ukaba
ubizi, ukabyandika uti ‘mu myaka itanu nzakorera Radiyo mpuzamahanga.’ Bityo
niba uzi ko mu myaka itanu uzakorera Radiyo Mpuzamahanga ukaba ugomba
kubiharanira. Mu kubiharanira urabisuzuma ukareba igikenewe kugira ngo
uzahagere. Nuko ukabona ko kugira ngo mu myaka itanu uzabe uri kuri Radiyo
Mpuzamahanga nibura mu myaka itatu iri imbere ugomba kuba uri mu banyamakuru ba
mbere beza mu gihugu; wabimenya ukabona ko ugomba kubiharanira; bityo ko mu
mwaka umwe nabwo ugomba kuba ukorera imwe mu maradiyo akomeye mu gihugu, ubwo
ko mu kwezi kumwe ugomba gukora inkuru wenda nk’eshatu; bityo ko mu cyumweru
ugomba gukora inkuru nk’eshanu; bityo ko ku munsi wagombye kuba ufite
ibitekerezo nka bibiri byakorwamo inkuru nziza kurusha izindi, gutyo gutyo
kugeza ku kantu gakenewe ka nyuma.”
Yambwiye ko uko ugenda ubona ibisabwa
byose, ugera aho ugasanga ko nta mwanya na muto ugomba guta. Ugasanga ko ugomba
gukora cyane kurusha abandi bose kugira ngo ibyo wiyemeje uzabigere. Ibi
bikagufasha gutandukana n’ibindi byakurangaza ibyo ari byo byose, kuko biba
binyuranyije n’ibyo wowe wiyemeje. Ntiwaba uri ifi ngo ube uri mu bari
guhanganira kurira ibiti.
Nk’ifi, wagombye ahubwo kuba iri mu mazi woga.
Niba
utari mu mazi, wagombye guhagarika ibyo urimo byo gushaka kurira ibiti, ugatangira
gushaka amazi, ukoga. Wimara umwanya wawe mu kurira igiti, ubuzima bwawe bwose wazarinda
ubumara, ugapfa hose bavuga ko habayeho umuntu witwa wowe utari ufite icyo azi,
kandi ari uko wabayeho urwana no kurira igiti uri ifi.
Ends-
Richard
Irakoze quotes
·
Ntiwatekereza igisubizo cy’ikibazo utarahura nacyo; igihe duhuye
n’ibihe bigoye mu buzima, niwo mwanya mwiza wo gutekereza ku bisubizo bidufasha
guhindura ubuzima – Richard Irakoze
·
Mu bihe bibi niwo mwanya mwiza wo gutekereza neza – Richard Irakoze
·
Ikibazo uhuye nacyo wagombye kugikemura ugifatira umwanzuro wo
kutazongera guhura nacyo ukundi – Richard Irakoze
·
Mu byo uhura nabyo wiyemeje kujya ushyira imbaraga ku byiza
ibibi bihinduka ubusa – Richard Irakoze
·
Imana yaduhaye ubushobozi bwo kurema; igihe tuvuze ijambo tuba
turemye – Richard Irakoze
·
Turi ibiremwa bifite ubushobozi butangaje; ibiremwa bishobora
kurema – Richard Irakoze
·
Twifitemo imigisha iva mu ijuru, dufite umumalayika udukingira;
yadusabye gusa kudahemuka no kudacumura ukundi, ubundi tugafungura amayira ye! –
Richard Irakoze
·
Kwishima kwawe ntibyagombye guturuka ku wundi muntu, bigomba
guturuka kuri wowe ubwawe kuko nta yindi mpamvu yindi idasanzwe dukeneye ngo
twishime; nk’uko tugomba kunywa amazi nta yindi mpamvu yindi kuko ari meza ku
muburi ni nako tugomba kwishima nta yindi mpamvu yindi kuko turiho kandi
twiyemeje kwishima. – Richard Irakoze
·
Ibibi byose twahura nabyo nta cyapfa kutubuza kwishima, ese ni
iki cyatubuza kunywa amazi? Ntitwagira umwuma se tutayanyweye?– tutishimye
imbere muri twe tugira umwuma, kuko kwishima
isoko y’amarangamutima n’imyitwarire byacu. Ushobora kudapfa, kuko
inyuma uba ukiriho ugenda, ariko mo imbere uri aharindimuka. – Richard Irakoze
·
Ni kuki kuri televiziyo hajemo ikiganiro udashaka uhindura
ukajya ku yindi shene, ariko wahura n’ibitekerezo bibi ho ntumenye ko ugomba
guhindura ikigutera ibyo bitekerezo bibi? – Richard Irakoze
·
Muri Amerika hari amahirwe menshi, abantu bakora igihe kirekire
bakabona amafaranga menshi, bakagera ku bintu byinshi bifuza. Nibwo ubona neza
ubushobozi bw’umuntu. Ikintu wakoraga nko mu minota 40 cyangwa isaha, ubona ko
ufite ubushobozi bwo kuba wagikora mu minota nka 15 cyangwa 20. Ubona ko ufite
ubushobozi bwo kuba wavamo ba wowe benshi. Nibwo ubona ko koko hari umwanya
ushobora kuba warataga utabizi. Nibwo ubona ariko ko iyo ubasha kubaho muri
bike, ubasha kubaho mu buzima bugoye bikworohera cyane kubaho ubuzima bwose, no
kwishimira iterambere rito iryo ari ryo ryose wageraho. Nibwo amaso yawe
ahumuka ukabona amahirwe abandi bafite ariko bafata nk’ibintu bisanzwe kuri bo.
Nibwo wiyemeza gukoresha buri rugingo rwawe rwose ukiyemeza guharanira
guhindura ubuzima bwawe, ukabyaza umusaruro buri mahirwe yose ubonye. Bigutera
imbaraga zo kwishimira ko Imana yagufashishe kuva kure ukagera aho ugeze. –
Richard Irakoze
·
Niwizihiza iminsi mikuru ya Noheri, Ubunane, ThanksGiving Pasika
n’iyindi n’abawe uzaba ufite impamvu zirenga 1000 zo kwishima. Nugera igihe
utizihiza iminsi mikuru ya Noheri, Ubunane na ThanksGiving hamwe n’abawe uzishime
kuko uzaba ufite ikintu gihambaye uri gutegura. – Richard Irakoze
·
Uwarekera aho kwifuza akanyurwa n’uko ari ubu; niko kubaho. –
Richard Irakoze
·
Ntabwo ubuzima bwacu bwagombye kugengwa n’ibidukikije ngo
kwishima kwacu guturuke ku byo tutizeye uko bigenda kuko nta na rimwe bishobora
guhora bigenda uko ubyifuza 100%. Iyo bitagenze uko ubyifuza ntibyagombye
kutubuza kwishima kuko kwishima kwacu kuva imbere muri twe, kuva kuri twe
ntikuva ku bandi. – Richard Irakoze
·
Uhuye n’ibibazo 1000 uba ubonye amasomo 1000 yagakwiye kugufasha. – Richard Irakoze
·
Igihe kimwe kontra y’akazi keza nari mfite yararangiye nsigara
nta kazi; icyo gihe naribazaga nti bigiye kugenda bite? Namaze amezi 6 nta kazi
mbyuka nkicara mu cyumba ngasoma ibitabo nkarya nkaryama. Nari nzi ko
bindangiranye, ariko nibwo nasomye igitabo Rich Dad, Poor Dad cyahinduye
ibitekerezo byanjye ninjira mu nzira yamfashije guhindura ubuzima bwanjye.
Ndishimira ko ako kazi karangiye kuko ahari inzira natangiye uwo munsi ntari
kuzapfa nyimenye. Ubu mbayeho ubuzima nifuza bwiza ntakerezaga ko nagira nyuma
yo kubura akazi. – Richard Irakoze
·
Nkigera muri Amerika umuntu umwe mu bo twaganiriye mbere witwa
Dan Jackson yarambwiye ati “Muri Amerika ibintu byose birahari, nubaza umuntu
uti ndifuza iki akakubwira ko kitabaho cg ko kidashoboka uzamwihorere ugende
ubaze undi kugeza ukibonye. Uzatungurwa no gusanga uvuga ko kidahari ari uko wenda
we atazi ko kibaho, bityo agatinya kubikubwira ngo utamuseka”, yongeraho ati
“ujye uruhuka ari uko ubonye icyo wifuza cyose kuko burya kiba gihari---icyo
wifuza cyose!.” ibyo byanteye imbaraga nyinshi. – Richard Irakoze
·
Kuki twishima (gushima agaheri)? Uko bigenda mu bwonko kugira
ngo umuntu yishime aho aribwa; akenshi ni uko tuba turi uncounscious… uko wareka ingeso yo kurya inzara, kwikora ku
mazuru kenshi n’utundi nk’utwo; wagerageza kuba conscious igihe cyose. - Richard Irakoze
·
Nta kibazo nabonye mu kunywa inzoga, icyiza nazibuzemo ni uko
zitampuza n’abazima nifuza. Kutazinywa nabyo bigatuma izo ‘nshuti zawe’ zikwita
ikigwari, bikagusunikira ku kugumana nabo. – Richard Irakoze
·
Dufite inshingano zo gutegura mbere ubuzima bwacu tukamenya neza
icyerekezo nyacyo twifuza ko bujyamo kuko ni twe twihitiramo icyerekezo, iyo
tutabikoze butujyana aho bwishakiye; ntibyumvikana ukuntu mbere yo gufata
urugendo urutegura ugateganya uko uzagerayo, ibyo uzakora n’uko uzagaruka ariko
ubuzima bwawe bwo ntubashe kubufatira umwanya ngo nabwo ubutegurire uko
uzabubamo ibyo uzabukoramo n’uko nyuma yo kubaho kwawe uzasigara uvugwa ahubwo
ugahitamo kujya ubaho utazi uko buri bwire n’uko buri bucye. Ese ni gute waba
ugenda n’indege uri mu kirere ugakora impanuka n’imodoka iri kugendera ku
butaka? Ntibishoboka kuko byombi ntaho byahurira. Ese waba wicaye mu rusengero
uri gusenga nuko abantu bakaza kuvuga ngo warohamye mu Nyanja? Byashoboka se
bite? Kugira ngo urohame bisaba ngo ube uri mu mazi cyangwa hafi yayo. –
Richard Irakoze
·
Uri mu gihugu bakavuga ngo hateyemo intambara wenda wowe uri
nk’Umunyamahanga byaba byiza uhunze, kuko nyine ahantu uri nta mutekano uhari.
Biroroshye ko umuntu ufitanye imvururu n’undi nawe yakugeraho akakwica cyangwa akagukomeretsa.
Bityo ubuzima bwawe byaba byiza ubuhungishije ukabujyana ahandi hari umutekano
wizewe. – Richard Irakoze
·
Natunguwe no gusanga abandi bantu bazi, njye ntazi. Byanteye
inyota yo gukomeza gusoma no gushakisha. Mu gushakisha, urushaho kwagura inyota
yo gukomeza kumenya, no gusangira n’abandi ibyo bazi. Nakekaga ko nzasanga
abantu ahari bavuguruzanya cyangwa se batanga ubumenyi mu buryo butandukanye,
ariko naje gusanga byinshi mu byo bavuga bihura, bityo kwihatira kumenya nibura
iby’ibanze uba uteye intambwe ikomeye, kuko uba unganyije ubumenyi n’abandi
bantu benshi, ikiba gisigaye ni ukubaho wifashisha ubwo bumenyi mu guhindura
ubuzima bwawe bukaba bwiza kurushaho. – Richard Irakoze
·
Ibyo wowe utazi ntiwakagombye gugakeka ko bitabaho, ahubwo ibyo
usanze utazi byakagombye kugutera inyota yo guhora ushakisha bityo ukamenyeraho
n’ibindi utari uzi ko utazi. Ni amahirwe nibura kuba umenye ko hari ibyo utazi,
bikaba amahirwe kurushaho umenye ibyo utari uzi. Ni ibyago bikomeye kutamenya
ko hari ibyo utazi, iyo utazi ko utazi, nta mbaraga na nke wagira zo guhaguruka
ngo ushake. – Richard Irakoze
·
Byaba bitangaje ko wanyura mu bihe bibi, ukabivamo ugakomeza kuba
uwo wari we – Richard Irakoze
Richard
Irakoze
Murakoze gusura blog yanjye www.richardirakoze.blogspot.com. Imana ibahe imigisha yayo!!! Live Full, Die empty!!
Murakoze gusura blog yanjye www.richardirakoze.blogspot.com. Imana ibahe imigisha yayo!!! Live Full, Die empty!!