Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2011, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga muri Village Urugwiro Joseph Demarest Umuyobozi Mukuru wungirije w’ ibiro by’ ubutasi bya Amerika(FBI), Mathew Rai uyobora Umuryango w’ abahoze biga mu Ishuri Rikuru rya FBI(FBINAA), Richard Mains uyobora ibikorwa bya FBI ku mugabane wa Afurika, Thomas Relford uhagarariye FBI muri Afurika y’ I Burasirazuba na Stuart Symington uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.
Nk’ uko twabitangarijwe n’ Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Gasana Emmanuel mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru, abayobozi ba FBI ndetse na FBINAA baje gushimira Perezida Kagame kuko yabashije kuzanira Abanyarwanda umutekano ndetse n’ amajyambere mu gihe gito nyuma ya Jenoside.
IGP Gasana yakomeje avuga ko ibiganiro byabo byibaze ku ngamba zo kurwanya ibyaha ndengamipaka birimo iterabwoba, ibyaha byo kuri interineti n’ ibindi. Aha, abayobozi ba FBI biyemeje kuzafatanya n’ U Rwanda mu gukumira ibyo byaha.
Ku murongo w' imbere:Hari Perezida Kagame na Minisitiri Harelimana, abayobozi ba FBI na FBINAA;ku murongo w' inyuma, uhereye ibumoso:Brig Gen Rutatina, IGP Gasana na Emb Symington
Abayobozi ba FBI n’ Umuryango w’ abahoze biga mu Ishuri Rikuru rya FBI(FBINAA) bamaze iminsi mu Rwanda aho baje mu nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe 2011 muri Serena Hotel, igamije kwigira hamwe no gusangira inararibonye mu rwego rwo gufatanya mu gukumira no gukurikirana ibyaha ndengamipaka birimo iterabwoba, ubujura bwo kuri interineti, gucuruza abantu, gucuruza intwaro mu buryo butemewe, gukoresha amafaranga mu buryo butemewe n’ ibindi byaha.
Iyi nama ya FBI yitabiriwe n’ abagera ku 101 baturutse mu bihugu 26 byo muri Afurika ndetse no mu Burengerazuba bwo hagati.
Biteganyijwe ko iyi nama izasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2011.
No comments:
Post a Comment