Amagambo
umuhanzi 50 Cent aherutse kwandika ku rubuga rwe atangarizaho ibitekerezo
yakomerekeje cyane abantu benshi ku buryo byamusabye gusaba imbabazi.
Ubwo
ibihangange bikomeye byo ku isi biri gufata mu mugongo abaturage bo mu gihugu
cy’ ubuyapani, ahari kubera imitingito ya Tsunami, umuhanzi 50 Cent we yanditse ku munsi w’ ejo
agira ati:”Ubuyapani bwateye imbere.
Ntibujya bujya bugira ibibuga byo kwidagaduraho ngo[abantu] boge (Beach) none byarabizaniye.”
Yungamo
ati:”Njye n’ umugore wanjye tuba tugiye
gutemberera yo ariko nk’ uko abayapani bakunda kubivuga, wabona umwuzure
wongeye ukaza tukarengerwa dore ko buri munota uba uje”.
Kuba ari big Geant ntibivuze ko yandika ibyo ashatse asesereza abantu |
Aya
magambo we yayanditse yikinira nk’ uko ururbuga TMZ rwo muri Amerika dukesha
iyi nkuru.
Nyuma
y’ igihe gito abantu basoma aya magambo bamwandikiye ari benshi berekana ko
bababajwe n’ uburyo uyu muhanzi yagaragaje ko asa n’ ushinyagura cyangwa se
akina ku mubyimba abayapani bahuye n’ ingorane z’ ibi biza by’ imitingito ya
Tsunami ikomeye mu zabayeho ku isi zose.
Aya
magambo asa n’ atanogeye benshi mu bayasomye yatumye uyu muraperi wa Amerika 50
Cent (ubusanzwe witwa Curtis Jackson) asubira kuri uru
rubuga rwe maze yandikaho ko ibyo byose yari yabyanditse mu rwego rwo gukanga
no gutera ubwoba abantu. Anaboneraho asaba imbabazi.
Yagize
ati:”Ibi byari ukwikinira ariko ntawagira
icyo abikoraho. Reka ahubwo dusengere uwaba yatakaje uwo mu muryango we. Abantu
bamwe kuri uru rubuga rwa Tweeter ndabizi ko batita ku bintu, niyo mpamvu
biriya nabikoze ngo mbatere ubwoba. Mubyange cyangwa se mubikunde, njye ntacyo
bitwaye”.
Umusaza 50 Cent wanditse asa n' ushinyagurira abayapani |
Agaragaza
ko asaba imbabazi abakunzi be kandi ko yifatanije n’ abagize ibyago bo muri ibi
bihugu byo muri aziya cyane cyane mu Buyapani no mu Buhinde ahibasiwe
hakanashegeshwa n’ iyi mitingito.
Richard IRAKOZE
No comments:
Post a Comment