Sunday, 20 March 2011

Impanga zishaje ku isi ziba mu bufaransa


Raymonde Saumade na Lucienne Grare ni nibo bafaransa b’ impanga bashaje cyane ku isi, bakaba batuye mu gihugu cy’ Ubufaransa mu gace ka Charente-Maritime bakaba n’ ubu bakiba mu cyumba kimwe.
Bavutse ku itariki ya 23 Nzeri 1912, ni ukuvuga ko bafite imyaka 98. Izi mpanga byemejwe ko arizo zishaje ku isi n’ umucamanza Justine Bourdariat wa Guiness Worlds Records (Igitabo cyandikwamo abaciye uduhigo ku isi) ubwo yazihaga icyemezo (certificate) gihamya ko arizo mpanga za mbere zirambye ku isi.
Nk’ uko urubuga worldrecordsacademy.org dukesha iyi nkuru rubivuga, inshuti y’ izi mpanga ariyo Diana Gran, niwe wasabye abagize Guiness Worlds Records ko baza bagahamya ko izi mpanga zaba ari zo za mbere zishaje ku isi. Nyuma yo kubyemeza zahise zica agahigo ko kuba impanga zishaje ku isi mu myaka 196 ishize.
Raymonde Saumade na Lucienne Grare, bafite kuri ubu abakobwa 2 n’ abahungu 2 bibyariye. Bafite abuzukuru 13 abakunda kubasura kenshi. Rimwe mu mabanga yatumye baramba cyane ni uguhorana umunezero mu buzima bwabonk’ uko Raymonde ari nawe mukuru yabitangarije AFP.
Bakunda kandi gukora siporo, aho bivugwa ko banatwaye imidari myinshi mu marushanwa y’ imyitozo ngororamubiri (athletisme), bakaba banazwiho kuba bari abahanga cyane mu mukino w’ amaboko wa Basketball ndetse na Ping-pong. Umwe muri bo kandi hashize igihe yari ari mu matsinda y’ abakora ingendo zo koga kuri ubu akaba ari mu itorero ribyina aho buri cyumeru ajya kubyina mu gace k’ aho atuyemo.  
Bavuga kandi ko indi mpamvu iri mu zatumye baramba harimo ko bakunze kwinywera kuri ka wisky cyangwa izoga yitwa Pastis(imwe mu nzoga zikunda kuboneka mu bufaransa). Raymonde yagize ati:”Nkunda kwinywera Pastis, kuko akensi mporana inyota kandi Pastis niyo imara inyota niyo mpamvu nkunda kuyinywa.”
Mu bibaranga, ntibakunda kwiganyira ku bibazo by’ ejo habo hazaza, kandi usanga bahorana urugwiro ku buryo ubabonye wakeka ko bafite nk’ imyaka 20 gusa nk’ uko babitangarije ikinyamakuru The Telegraph. Umukobwa w’ imfura ya Raymonde, Claudine Saumade w’ imyaka 70 nawe ahamya ubu bucuti bwabo aho avuga ko kuva yavuka yasanze bakundana cyane.

Raymonde yashyingiwe ku nshuro ya mbere mu 1934 ariko baza gutandukana naho Lucienne, bakunda kwita “Lulu cyangwa Lotus ashyingirwa mu 1942 aza gutandukana nawe, ashyingirwa izindi nshuro ebyiri ariko nazo atana n’ abagabo ku buryo awe ubu ari umupfakazi w’ abagabo batatu. Lucienne we yakunze kujya yigumira mu rugo akora akazi ko mu rugo mu gihe Raymonde we yakunze gukora akazi muri komisiyo  y’ Ubufaransa ya Nuclear.
Tubibutse ko muri iki gitabo cy’ abaciye uduhigo, n’ umugore ukuze kuruta abandi ku isi yabaye umufaransa ku itariki ya 16 Gashyantare uyu mwaka. Yitwa Eugenie Blanchard yavutse 16 fevrier 1896.

No comments:

Post a Comment