Abagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Mutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 16/03/2011 bagiranye ibiganiro na Ambasaderi Roger Allen Meece, akaba ari intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mu biganiro abagize Komisiyo bagiranye na Roger Meece byagarutse
cyane k’umutekano muri Kongo Kinshasa, ihohoterwa rikorerwa abagore
muri icyo gihugu, ndetse bavuga no k’ubufatanye mu by’ubukungu.
Roger Meece, yabwiye abagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Mutwe w’Abadepite ko hari byinshi bimaze gukorwa muri Kongo Kinshasa mu rwego rw’umutekano ndetse no mu karere muri rusange gusa ntiyirengagije ko hakiri n’ibindi bitari bike bigomba gushyirwamo ingufu birimo nko :
- Gukomeza guhashya imitwe yitwaje intwaro,
- Kurwanya ihohoterwa rikorerwa bagore,
- Gukurikirana abakoze ibyaha,
- Ubucuruzi bwa magendu bw’amabuye y’agaciro muri Kongo n’ibindi.
Mu ntego nyamukuru Monusco ifite nkuko yabivuze, ngo ni ukugarura amahoro no gusigasira umutekano mu buryo burambye muri Kongo Kinshasa.
Yashimangiye
ko kugirango ibyo bigerweho hakwiye ubufatanye bw’ibihugu byombi, aha
akaba yaboneyeho gushimira ubufatanye burangwa hagati y’Inteko Zishinga
amategeko ku mpande zombi k’ubw’imbaraga bagaragaza mu gushakira ku
buryo bwihuse ibibazo bihari.
Yashimye kandi ingufu u Rwanda
rushyira mu gucyura abenegihugu barwo bakirangwa ku butaka bwa Kongo
ariko byumwihariko ashima igikorwa cy gucyura no gusubiza mu buzima
busanzwe abahoze muri FDLR.
Ku ruhande rwa Komisiyo y’ububanyi
n’amahanga n’ubutwererane, bashimangiye ko babona ibintu kimwe na
Ambasaderi Roger Meece aho nabo bishimira ko hari byinshi byakozwe mu
rwego rw’umutekano. bavuze ko Inteko zombi( Kongo-Rwanda) zifite intego
zihaye mu gukemura ibibazo bihari mu bwumvikane kandi batanga n’ingero
z’amanama menshi yagiye azihuza mu bihe bitandukanye haba mu rwego rwa
CEPGL na ICGLR.
Mukakanyamugenge Jacqueline,
Visi Perezida wa Komisiyo , yagaragaje ko abagore bahagurutse mu
gushaka amahoro y’ibihugu byombi aho basigaye bahura bakaganira kandi
bakagira n’imyiyerekano igamije kwimakaza amahoro.
Tubabwire ko uyu Roger Meece yabonanye kandi n’abandi bayobozi batandukanye mbere y’uko abonana na Komisiyo. Yabonanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi Gen Gatsinzi Marcel, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe n’abandi.
No comments:
Post a Comment