Saturday, 19 March 2011

Bizimana E. Nello yababajwe cyane no kuba yaravuts.... mph!!!

-Umupira, Dore amashoti dore amacenga, dore amakipe nanjye nkaba umufana!

-Bazabanze bamenye uko ubuzima bumeze muri iki gihugu basome ibitabo bumve radio, kujya gushaka utazi ko wanduye cyangwa se uri muzima birahangayikishije…

-Imfubyi itagira kirera ako gagozo oya wimbeshya nyina w’undi muheruka nyina akiriho…

-Gura igodora rya rwandafomu guri godora, gura igodora rya rwandafoam gur’igodora(…)


Aya magambo iyo benshi bayumvise bibuka umuhanzi n’umunyamakuru Emmanuel Bizimana Nello wakoze amatangazo yamamaza(Publicites) kuri Radiyo Rwanda ndetse zigakundwa n’ abatagira ingano.

Nyuma y’uko twanditse inkuru kuri Karahanyuze ndetse abantu benshi bakayivugaho ibintu byinshi bitandukanye, twabashije kugira amahirwe yo kubonana no kuvugana n’abahanzi bamwe na bamwe, twavuga ko ibihangano byabo ari karahanyuze ugereranyije n’igihe babikoreye.

Ni muri urwo rwego twabashije kuganira n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Emmanuel Bizimana Nello, adutangariza byinshi bijyanye nawe ubwe ndetse n’uko abona ibihangano by’ubu bimeze muri rusange ugereranyije n’ibya kera.


Nguwo Nello Bizimana

Igihe.com: Mwatangira mwibwira abakunzi ba Igihe.com?

Nello: Nitwa Emmanuel Bizimana Nello navukiye ku Mukoki wa Nyamunyura Komine Rwamiko Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo, mfite imyaka 52, Mama umbyara andusha 18 kuko afite 70 iyo tugendanye aransiga.

Igihe.com: Ese Nello, nk’umuntu w’umuhanzi ndetse w’inararibonye ni ikihe gihangano cyawe abagukunda bakwibukiraho?

Nello: Nahimbye Indirimbo nyinshi zirimo agahozo, imfubyi itagira kirera n’ izindi mu by'ukuri mfite amateka.

Igihe.com: Ese ubundi waba waratangiye guhanga ryari?

Nello: Mu mwaka wa 1985 nibwo natangiye guhanga.

image

Igihe.com: Waba waragize amahirwe yo kujya mu ishuri?

Nello: Narize da! Nize mu Iseminari I Cyahinda, niga no ku Karubanda cyokora iseminari nayirangirije mu Birunga kubera amateka. Ishuri nakunze ni ukuba narakoze kuri Radiyo Muhabura, radiyo y’inkotanyi niho nize neza, nibwo bwa mbere nakoranye na Kagame Paul ubwo yari aje mu ishyamba gukomeza urugamba mu mwaka 1990. Rwigema yari amaze gutabaruka.

Igihe.com
: Hanyuma se ko wigaga waje gufata icyemezo cyo kujya mu ishyamba gute?

Nello: Ndadaye bakimwica nari impunzi y’u Rwanda mu Burundi mpita njya mu ishyamba.

Igihe.com: Nonese waje kugera kuri Radiyo Muhabura ute?

Nello
: Nagiye ku rugamba kimwe n’abandi Banyarwanda barwaniraga ukuri ntwabwo nari impunzi, nyuma njya gukora kuri radiyo Muhabura, nuko nyuma ukuri kuratsinda kandi ndagira ngo nkubwire ko n’ubungubu napfa ndwanira ukuri.

Igihe.com: Ese Ubundi urubatse?

Nello: Ndubatse mfite umugore n’abana batatu Bizimana Ngabo Fred, Mutoniwase Stefanie, na Bizimana Junior, ndi umugabo wiyubashye mfite umugore umwe nta bwo nigeze nshaka undi nta n’ubwo nzashaka undi.

Igihe.com: Kuri ubu se urimo urakora iki?

Nello: Umbajije icyo nkora ariko ndakubwira uko nkora. Ndi umunyamakuru ku giti cyanjye nkakorera u Rwanda nk’Umunyarwanda. Kuba umunyamakuru nta Bon de commande nakoze ni ibintu bimbamo kimwe n’uko njya kuririmba nta wantumye ngo genda uririmbe mbese, ni impano y’Imana.

Igihe.com: Hanyuma se ko wambwiye ko wakoze kuri Radiyo Muhabura wakoraga ibihe biganiro?

Nello: Twakoraga ibiganiro bitandunanye dukorana na Emmanuel Rushingabigwi, Kapiteni Yako, Willison Rutayisire, Bucucu Jean Marie Ntamanyoma, n’abandi benshi.

Igihe.com: Ese kugeza ubu ni ikihe kintu cyagushimishije ukiri kuri iyo radiyo ?

Nello: Hari igihe Radiyo Muhabura yazimye iminsi ibiri, Paul Kagame araza ni ko kubaza ati: ”Habaye iki? Mwatse Radio vuba vuba”. Kapiteni Yako mu kumusubiza ati: ”Samahani afandi, mu masaha abiri Radiyo irahita yaka, yari yazimye kubera ko mazutu yari yashizemo”. Kandi ubwo Mazutu yari ihari gusa n’ uko uwari ubishinjwe yari yatinze gusukamo ngo yake. Nkubwije ukuri iyo nibutse icyo kiganiro ndaseka ngatembagara.

image
Nello aganira n' umunyamakuru Richard Irakoze wa Igihe.com

Igihe.com: Ni ikihe kintu cyaba cyarakubabaje se kugeza ubu ?

Nello: Ikintu cyambabaje mu buzima bwanjye ni ukuba naravutse.

Igihe.com:Icyakubabaje ni ukuvuka kwawe? kubera iki se?

Nello: Ariko uzi kwicara ukagera aho uvuga ngo navukiye iki koko?

Igihe.com: Ese hari izindi ndirimbo waba warahimbye?

Nello: Ngwino uwo nkunda wandutiye abandi, Imfubyi, na Mpa Impamba mubyeyi, hari ariko abandi baririmyi twagiye turirimbana batandukanye barimo Orchestre Impala, Orchestre Nyampinga, Boniface Ntawuyirushintege na Sebanani Andre mu Mpala.

Igihe.com: Ninde muhanzi wemera?

Nello: Uwa mbere ni Rugamba uwa kabiri ni Bob Marley, undi ni Jimmy Chris ariko ni Nello ubikubwiye. Mu bantu bakinnye ikinamico ni Silas Mbonimana na Kalisa Rugano.

Igihe.com
: Iyo urebye muzika y’ubu n’iyo mu gihe cyatambutse ubibona ute ?

Nello: Nta muziki dufite mbikubwiye nka Bizimana Nello, niba hariho Rugamba, hakaba Masabo Nyangezi ba Samputu Jean Paul wowe ubona hari abandi? Mbese nta muziki u Rwanda rufite ahubwo abawubyutsa bazawubyutse.

Igihe.com: Ese ko abahanzi bo hambere bahangaga bagendeye ku muco, umuco ubundi ujya upfa?

Nello: Umuco ntabwo upfa hapfa bene wo, bariyica ntabwo umuco upfa.

Igihe.com: Muri bano bahanzi bakizamuka ni inde ubona agerageza?

Nello: Ntabwo mbazi rwose!

Igihe.com: Nta n’indirimbo nibura se waba uzi yo muri iyi minsi kabone n’ubwo waba utazi nyirayo?

Nello: Cyokora nta kubeshye hari umuntu wigeze kuririrmba ngira isoni. Yararirimbaga ati “…….inyoni yaridunze iri mu giti ibwira Mukamana iti ndaguha inzoga ariko na bya bintu ndabikorahoooo…..”
Imbere yanjye ndetse n’imbere ya bose habayeho akabazo. Ntabwo nabyumvise neza, kandi hari umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu nawe abyibazaho amaherezo yabyo ntumbaze. Kandi mbikubwiye nka Nello.

Igihe.com: Iyo niyo yagutangaje? Iyo waha se nibura nk’amanota abiri ku icumi ni iyihe?

Nello: Ntabwo byantangaje uwo byatangaje ni uwo byabayeyo. Ariko ibaze kuririmba ngo ndabikorahooo , ndabikoraho? Ndakora ku biki se, ahaaa??

Igihe.com: Nakubazaga iyaba yaragushimishije mu zubu nibura ipfa kugerageza?

Nello: Nashimishijijwe na Rugamba Sipiriyani. Ese ubundi ko numva ushaka kumpatira ibyo mvuga? Nashimishijwe na Rugamba agira ati: ”Wiba nyirandabizi”. Uravuga ngo nkubwire ibyanshimishije bimvugire noneho wowe. Bob Marley yagize ati: ”I want to give some good to love, ohhaaa ohhhaaa I want to give you some good! Icyo nshaka kukubwira ni uko Rugamba yagize ati: ”Wicunda amaganya ngo ujye uresa amagambo ahubwo jya uvuga ibyo uzi imvano”.

Igihe.com: N'ubwo hari abo utemera hari uwo uzi, ni inde uzi?

Nello: Uwo nemera ukiriho ni Makanyaga kandi I’m very serious kuko yagize ati: Reka kumva amabwire wite kucyo nkubwira ejo utazankoza isoni ari wowe nari mfite..."

Igihe.com: Nonese Nello bano bagezweho ba Tom Close ba Meddy, ba King James ba…….

Nello: Noooooo umbabarire si ugusebya bagenzi banjye, nabatanze kubona izuba ndi mukuru wabo ntibazigire nka ya ndaya yitotobeka iti: ”Ndi mwiza ndagenda neza” bazagende bafite icyo bagendana. Ariko wari uziko umukobwa iyo yibonye ko ari mwiza ahindura ingendo!

Igihe.com: Ni iki mukora kugirango umuco ukomeze ukomere?

Nello: Mboneye Eurade ntarapfa, Nello ntarapfa, Kayirebwa ntarapfa, hari n’abandi benshi bakiriho turahari! Pour mieux sauter usubira inyuma, hari intege nke dufite zirebana n’ubushobozi ariko dufite amikoro make.

Igihe.com: Nonese ubu koko ku myaka 52 ufite wumva utegereje amikoro hehe? Wumva ufite ubushobozi?

Nello: Umbajije neza iyo uvuze ngo wumva ufite ubushobozi? Ubushobozi ni ukugira ubuyobozi bwiza.

Igihe.com: Dusoza ni iki wabwira abakunzi bawe?

Nello: Abakunzi banjye nababwira ko mbakunda, gusa ikibazo nibaza niba nabo bankunda nk’uko mbakunda. Gusa njye uzanyanga nanjye sinzamukunda kandi sinzamwihambiraho kugirango akunde ankunde.

Igihe.com: Urakoze cyane Nello.


Nello: Nawe urakoze kandi ugire akazi keza.

Ngibyo bimwe mu byo Bizimana Nello yadutangarije, turabashima kandi namwe mwese mukomeje kutwandikira no kuduha ibitekerezo bitandukanye.utazi iyo ava ntamenya iyo ajya dufatanyije twese twazamura u Rwanda, ejo hazaza hakazaba heza.

No comments:

Post a Comment