Tuesday 2 June 2015

Kaymu yahembye umucuruzi ugurishiriza cyane kuri interineti cyane


Uwizeye Tadhim(ibumoso) umukozi wa Kaymu ahereza igihembo Birori Diane umucuruzikazi ugurisha ibicuruzwa bye akoresheje interineti

Mu rwego rwo kurushaho korohereza ubucuruzi bukorerwa ku rubuga rwa mbere mu Rwanda mu bijyane n’ubucuruzi bukorerwa kuri interineti (Online), kuri uyu wa kane taliki 28 Gicurasi 2015, Kaymu yasobanuriye abacuruzi n’abanyamakuru uburyo bwo guhaha ukoresheje interineti.

N’ubwo hari benshi bamaze kumenya uburyo bwo kugura no kugurishiriza kuri Interineti, Kaymu igiye kwegera abanyarwanda k’uburyo burushijeho kugira ngo ibashe kubasobanurira mu buryo bwimbitse imikorere yabo ndetse no kubasobanurira akamaro ko gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uwizeye Tadhim umukozi wa Kaymu ushizwe ishami rikurikirana abacuruzi yagize ati:
  
“Iki gikorwa rero kigamije kwigisha no gushishikariza abantu guhaha no gucururiza kuri Interinete, kuko bigira uruhare mu iterambere ryihuse dore ko ari nacyo cyerekezo u Rwanda rufite”.

Kaymu.rw ni urubuga ruhuza abaguzi n’abacuruzi mu Rwanda,iyo uguriye kuri Kaymu.rw uba uguriye umucuruzi runaka mu Rwanda, ukaba ushobora gusanga ibicuruzwa bitandukanye kuva ku bikenerwa mu ngo kugeza ku bikenerwa mu bucuruzi butandukanye:

Bimwe mubyo wagura ukoresheje ikoranabuhanga ryazanywe na Kaymu harimo amatelefone,mudasobwa,imyenda n’ibindi bitandukanye kandi ku biciro utasanga ahandi.


No comments:

Post a Comment