Tuesday 2 June 2015

Bamaze imyaka 20 mu itangazamakuru bavukana

Iburyo ni Cleophas Barore ari muri studio za Radiyo Rwanda, ibumoso ni Tisiyani Mbangukira mu biro bye kuri Radiyo Izuba (Amafoto/Irakoze R.)

  • Barore ni imfura mu muryango, yize mu iseminari, ubu ni umupasitori muri ADEPR
  • Ntazigera yibagirwa ibigori yahembwaga kuri radiyo Rwanda
  •  Bombi bisanze mu itangazamakuru ntawugishije inama undi
  • Ubu barayobora, buri wese aho ari; Barore muri RBA, Mbangukira kuri Radiyo Izuba
  • Bahuriza ku kuba barakuze bakunda cyane Radiyo bakiri bato
Abavandimwe Cleophas Barore na Tisiyani (Titien) Mbangukira, batangiriye rimwe umwuga w’itangazamakuru. Bawumazemo imyaka 20.

Ikiganiro kirambuye n'Izuba Rirashe

Barore w’imyaka 46, yamamaye cyane kuri Radiyo Rwanda mu biganiro nka "Makuru Ki mu Binyamakuru”, "Kubaza Bitera Kumenya” n’ibindi.

Mbangukira w’imyaka 44, wabanje kwandika mu Mvaho Nshya, we yamenyekanye cyane mu makuru mu kinyarwanda, kuri Radiyo Rwanda, aza kongera kumvikana cyane mu biganiro bya Siporo kuri Radiyo Izuba, ari naho n’ubu agikorera uyu mwuga.

Bavukiye mu Karere ka Rwamagana mu muryango w’abana batanu; Barore ni imfura, naho Mbangukira ni uwa kabiri.

Bombi bakuriye muri ORINFOR, yahoze ari Ikigo cy’Igihugu cy’Amakuru, aho bombi bakoraga kuri Radiyo Rwanda.

Bombi binjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu 1995.

Babyarwa na Kayonga Felicien hamwe na Zaninka Felicité.

Mbangukira  ni muntu ki?


Titien Mbangukira ubu ni umuyobozi Mukuru ushinzwe amakuru kuri Radiyo Izuba (Ifoto/Irakoze R.)

Itariki yavukiyeho: 14 Gashyantare 1971 (afite imyaka 44)

Umuryango we:  Afite umugore n’abana 2

Umukino akunda: Football

Ikipe Afana: Arsenal

Aho atuye: Rwamagana

Kuva akiri muto, Tisiyani Mbangukira yakuze akunda kumva amakuru y’imikino kuri Radiyo, nk’uko abivuga.

Ibi biri mu byatumye akurana iyo nyota yo kuzavamo umunyamakuru uvuga iby’imikino, ariko abifashijwemo n’ababyeyi ashimira.

Ati "tukiri abana twakundaga kumva umupira cyane, ababyeyi bacu bakabidushyigikiramo nubwo batari bazi ibijyanye n’itangazamakuru, ariko twajyaga tubatira Radiyo ngo twumve umupira icyo gihe habagaho Radiyo Rwanda gusa, babigiramo uruhare kuko byanteye inyota yo gukura mbikunze.”

Ajya kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru, Mbangukira yawujemo asangamo mukuru we Barore ari nawe avuga ko yaje muri uyu mwuga hari byinshi amwigiraho.

Ati "twese twisanze mu itangazamakuru ariko nkagira byinshi nigira kuri Barore; mu gutegura ibiganiro, tugafashanya. Nibuka ko tukiri abana twakundaga kumva amakuru tubikunda.”

Mbangukira yakoze n’akazi k’ubwarimu abibangikanya n’umwuga w’itangazamakuru.

Inyungu Mbangukira avuga ko yakuye mu mwuga w’itangazamakuru si iy’amafaranga, nk’uko wahita ubikeka, kuri we "umwuga w’itangazamakuru si umwuga wazamo ahanini uje kuwushakamo amafaranga”.

Agira ati "niba abantu ubu ngubu iyo uvuze ngo Tisiyani Mbangukira uwo ni uwuhe? Ibyo bintera ishema, kuri njyewe nta kiguzi nk’icyo nabona, bintera imbaraga zo kuvuga nti ‘uyu mwuga hari aho ungejeje, hari aho muri uko kumenyekana nafashije mu kubaka sosiyete.’”

Nubwo amaze imyaka 20 yose muri uyu mwuga, kuri we Mbangukira avuga ko agifite inyota yo kwiga no kumenya kurushaho ibijyanye n’aka kazi, ati "ku bwanjye mba numva ntaraba umunyamakuru ngo ngere aho nifuza”.

Ababazwa cyane n’uko hari abanyamakuru muri Jenoside bagize uruhare mu kogeza urwago, bagatana kandi bari barabyigiye.

Afatiye urugero ku rwego rw’abanyamakuru bigenzura rwashyizweho, Mbangukira afitiye icyizere cy’ejo hazaza heza h’uyu mwuga.

Barore ntateze kwibagirwa uko yahembwaga ibigori kuri Radiyo Rwanda 


Barore yibutsa mugenzi we Marcel Rutagarama ubuzima baciyemo muri ORINFOR, aha bahagaze ni imbere muri RBA (Ifoto/Irakoze R.)

Itariki y’Amavuko: 10 Ukwakira 1969 (Afite imyaka 46)

Umuryango: Afite umugore n’abana 6, n’undi 1 arera

Ibara akunda: Ubururu bwerurutse

Umukino akunda: Football

Ibiryo akunda: Igitoki

Undi murimo akora: Pasitori/Chapelle Franco-Anglophone

Aho atuye: Mu Murenge wa Kinyinya/Akarere ka Gasabo

Icyo yanga urunuka: Akarengane uko kaba kameze kose, yanga umuntu urenganya undi kabone nubwo ntacyo yaba ari bubikoreho umutima we urababara.

Agendeye ku buryo yinjiye mu itangazamakuru, Barore avuga ko nta mwana we yapfa kwemerera kuba umunyamakuru  atarabyigiye, agira ati "ntabwo ari wo murimo uhemba neza kuruta indi mu gihugu, haba harimo kubikunda”.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe kimubajije niba hari umwana we yakwemerera kujya muri uyu mwuga, Barore agira ati "ni umurimo mwiza ariko umwana wanjye sinareka kumubwira ko niba afite inyota y’amafaranga si mu itangazamakuru yajya kuyashakira ahandi kuko ntarabonekamo.”

Barore avuga ko mu bana be batandatu; batatu b’abakobwa na babiri b’abahungu, nta we abona ufite impano nk’iyo we na murumuna we bagaragaje.

Kugira ngo agere aho ageze muri uyu mwuga, Barore avuga ko yanyuze mu nzira z’inzitane, zirimo no kuba yarahembwe ibigori ubwo yakoraga kuri Radiyo Rwanda, akagira ati "hari igihe natekerezaga ko nta mwana wanjye nabwira kujya mu itangazamakuru.”

Ati "Uzi ko hari igihe twahembwe ibigori, ni urugendo rurerure ‘uko twahembwaga muri 2010, za 90 ntabwo uyu munsi ari ko duhembwa! Uyu munsi nterwa ishema no kubona umurimo dukora waragutse.”

Cleophas Barore, ubu uyobora by’agateganyo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), avuga ko kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru kwe byavuye ku muhamagaro waryo yiyumvagamo.

Ati "turangiza amashuri abanza, mu gusaba ibigo by’amashuri tuzigamo nasabye kuzajya mu ndimi kuko nifuzaga kuzajya mu itangazamakuru, kuko twebwe kera twumvaga cyane Radiyo Rwanda na Radiyo y’i Burundi.”

Muri Mutarama 1995, agitangira gukora muri ORINFOR, Barore yakoranye n’abanyamakuru yakundaga barimo Amabilisi Sibomana (wari umaze imyaka irenga 20 kuri mikoro), Louise Kayibanda n’abandi avuga ko bamufashije cyane muri uyu mwuga.

Barore yize muri Kaminuza y’u Rwanda (Nyakinama) mu bijyanye n’uburezi, ariko nyuma aza guhabwa amahugurwa y’iby’itangazamakuru mu ishuri rya GLMC.

Muri RBA yahoze ari ORINFOR, aho akora ubu, Barore yakozemo imirimo inyuranye mu ishami ry’ibiganiro n’amakuru. Kuri ubu ni umwe mu bakora    ibiganiro kuri  Televiziyo y’u Rwanda, akaba ari n’umuyobozi ku izina rya "Planning Editor”.

Mu muryango wabo, Barore na murumuna we Mbangukira nibo bonyine b’abanyamakuru, abandi babayeho ubuzima busanzwe bw’ubwarimu, ubuhinzi, n’ibindi.  
 

Cleophas Barore muri studiyo za Radiyo Rwanda (Ifoto Irakoze R.)

2 comments:

  1. mwaragerageje mukomereze aho kandi turaabakunda

    ReplyDelete
  2. ariko Ngo yaba mu gihe yigaga muri kaminuza muri Za 1993-1994 yari umu konari ukubita abandi, mu gihe cyo gusubira ku ishuri 1995 atinya gusubirayo Ko bazamurya butsima, ashokera iyo mu itangazamakuru! bityo ntiyabasha kurangiza muri UNR. Ni ukuri cgw Ni inkuru? Yaba avuka muri Bicumbi kwa Semanza? iyo muvuze Rwamagana

    ReplyDelete