Wednesday 24 June 2015

Ibikoresho by’ingenzi k’umusatsi ugomba kuba utunze

Hari ibikoresho byinshi ugomba kuba ufite cyane cyane ku gitsina gore,dore ko banavuga ko ubwiza bw’umugore ari umusatsi,ibi bikoresho rero iyo ubifite bigufasha gufata umusatsi neza ndetse ukaba wanakora insokozo wifuza iyo ariyo yose buri munsi.
BLOW DRYER
blow dryer 1
Iki cyuma rero kikaba kigufasha kumutsa umusatsi igihe wozemo cg se hagiyemo amazi mu buryo bundi bikaba bituma umusatsi udacika.
Ndetse ubu icyi cyuma kigenda gikorwa muburyo buteye imbere,ukaba ndetse Wabasha kukigura kuri Kaymu.
HOT ROLLERS
Hot roller 2
Iki gikoresho nacyo akaba ari nkenerwa k’umusatsi kuko ushobora kugikoresha imisatsi yawe ikagaragara nk’ibyimye k’umutwe,maze ukahacana umucyo.
FLAT IRON
Flat iron 3
Iki gikoresho ugomba kugitunga waba ufite imisatsi irambuye cg yizinze,icyi cyuma kikaba gifasha umusatsi wawe gusa neza akaba ari byiza ko ugura icyo ushobora kugabanya no kongera ubushyuhe.
CURLING IRON
curl_hair_iron_4
Iyi nayo ugomba kuyitunga ndetse mu bice byayo bitandukanye kugira ngo ubashe no guhindura imisatsi yawe uko ubyifuza.
A WIDE TOOTH COMB
Wide-Tooth-Comb5
Gusokoza umusatsi ni ingenzi igihe ushaka gusa neza,ariko ni bibi cyane kuko bica umusatsi,gusa ni byiza ko ukoresha igisokozo gifite amenyo Manini ukarinda ubwiza bwawe.
Ni byiza cyane kugira ibikoresho bikwiye k’umusatsi wawe,Ese wowe ni ibihe bikoresho wowe udashobora kubura?Twakwishimira kumenya ibyo wifashisha kugira ngo uhacane umucyo.

No comments:

Post a Comment