Mu
ijoro ryo kucyumweru ahagana na saa tatu na mirongo n’igice, moto yavaga mu
ihuriro ry’imihanda mu mugi wa Kigali izamuka igana kuri Mille Colline
yasomanye n’imodoka yavaga Mille Colline igana muri iryo huriro maze umushoferi
wa moto akomerekera muri iyo mpanuka.
Umushoferi
wari utwaye iyi modoka ifite plaque Raa 369N, yabwiye Igihe.com ko atabashije
gusobanukirwa ibibaye ko ahubwo yabonye moto iza igahita imugwamo. Yongeraho ko
we yagendaga buhoro ariko kubera ko iyo moto yaturukaga mu ikorosi ntiyabashije
kuyihunga yahise asomana nayo maze umushoferi wa moto ahita agwa hasi.
Umushoferi
wa moto twasanze akiryamye hasi kandi yakomeretse bikabije mu maso, mu gihe
umushoferi w’imodoka we yari ari gukurikirana uburyo polisi yari iri kwandika
uko impanuka igenze. Uyu mushoferi w’imodoka yakomeje avuga ko kuri we asanga
impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije w’uwari utwaye moto ari nawe bagonganye.
Umushoferi
wa moto yahise ajyanwa kwa muganga n’imodoka ya polisi.ntitwashoboye kumenya
amazina y’abakoze impanuka. Gusa hashimwe uburyo polisi yatabaranye ingoga
n’uburyo abari bahuruye batabaranye ingoga.
Uyu
mushoferi yari atwaye moto igaragaza ko ari iya sosiyete icunga umutekano ya
Fodey Security mu gihe umushoferi w’imodoka yari atwaye imodoka ifite ibirango
bya Hotel Mille Colline.
Richard IRAKOZE
No comments:
Post a Comment