Dr Aisa Kirabo Kacyira yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba | |||
Hari hashize hafi ibyumweru bibiri Madamu Kirabo atangaje ko ataziyamamariza indi manda ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ariko icyo gihe yari yatangaje ko n'ubwo ariyo manda ye yanyuma ku buyobozi bw'Umujyi wa Kigali atari ryo herezo rye mu mirimo ya politiki. Madamu Kirabo wayoboye Umujyi wa Kigali kuva mu mwaka wa 2006, mu mirimo ye mishya asimbuye Dr Ephraim Kabayija. Kirabo wize amashuri ye muri Kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda, mbere yo gukomereza mu gihugu cya Australia muri kaminuza ya James Cook aho yakuye impamyabumenyi yo ku rwego rwa Doctorat mu bijyanye n’ubworozi n’ubukungu, mu mwaka wa 2005 yatorewe ku mwanya w’ubudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umwanya yavuyeho nyuma yo gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali. Bwana Theoneste Mutsindashyaka wigeze kuyobora Umujyi wa Kigali mbere ya Kirabo, nawe nyuma yaje kuyobora iyo Ntara y'Iburasirazuba mbere yo guhabwa indi mirimo. Mu bandi bahawe imirimo mishya n’imana y’Abaminisitiri hari Barikana Eugene wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuri ubu akaba yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Bwana Robert Masozera wari usanzwe ayobora Ubuyobozi Bukuru bwa Diaspora muri Minaffet, kuri ubu yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yasimbuye Bwana Ntwari Gerard wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda I Dakar. Uwari Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Madamu Mary Baine, kuri ubu yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, akaba yasimbuwe mu mirimo yari asanzwemo na Bwana Kagarama Ben Bahizi. Kanda hano usome ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yo kuwa 11 Gashyantare ku buryo burambuye. |
Saturday, 12 February 2011
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment