Eric-J arashyira
ahagaragara Igice cya kabiri cya Filime ye ‘Bikubere isomo mu buzima’ izajya
ica kuri Televiziyo y’ u Rwanda (RTV)
Nguyu umuhanzi Eric-J ugiye gusohora igice cya kabiri cya Filime ye |
Umuhanzi
ukora ibijyanye n’amafilime hano mu Rwanda Ntakirutimana Eric, wamenyekanye ku izina ry’ ubuhanzi rya Eric-J yahawe n’
inganzo ya muzika, arizeza abakunzi be barebye cyane filime ‘Bikubere Isomo ku
Buzima ko vuba mu kwezi kwa gatatu azaba ashyize ahagaragara igice cyayo cya
kabiri.
Uyu
muhanzi ukomoka mu Ntara y’ i Burasirazuba nk’ uko yabitangarije Igihe..com,
avuga ko nyuma yo gukora igice cya mbere akakigeza kuri Televiziyo rukumbi y’ u
Rwanda (RTV), ubu abantu bamaze kuba benshi bakunze ibihangano bye. Ku bw’ iyo
mpamvu benshi bajyaga bamusaba kubagezaho igice cya kabiri cy’ iyi filime kuko bayikunze
ubu arabahumuriza ababwira ko kiri hafi.
Yagize
ati :’’Nabwira abakunzi banjye ko ubu amashusho namaze kuyashyikiriza usanzwe
untunganyiriza filime ku buryo mu kwezi gutaha azaba yamaze kujya ahagaragara.’’
Anongeraho ko aya mashusho azaza afite akarusho ko kuba yarakoranywe ubwitonzi
kandi udukosa twagiye tugaragara mu yabanje twakosowe twose kuko yabonye
umwanya uhagije wo kwakira ibitekerezo bitandukanye by’ abakunzi be.
Erikc-J
anavuag ko yiteguye gukomeza kugeza ku banyarwanda ibihangano bye byuje
impanuro aho yizera ko n’igice cya kabiri akimara kugikora zahita agishyikiriza
Televiziyo y’ u Rwanda maze abanyarwanda bakihera amaso.
Uretse
kandi no gukorera mu rwanda arateganya kujya guhanganisha ibihangano bye mu
gihugu cya Uganda kuko hari amarushanwa menshi amaze kwakira ubutumire ngo
azajye kurushanwayo. Ibi akazabifashwamo n’ uwitwa Nzaramba Elie Hotel uri muri
icyo gihugu kandi banateganya gukorana mu minsi ya vuba gahunda nyinshi.
Eric-J hamwe n'umuhanzi Med yiteguye kuba yafasha mu minsi ya vuba |
Mu
kiganiro yagiranye na Igihe.com, Eric-J avuga ko gukina amafilime n’ubwo
bimugora agerageza kubikora ku buryo bizajya bimutuunga we n’umuryango mu minsi
ya vuba. Uretse gukina amafilime aranateganya kwiyereka bakunzi be mu bihangano
bitandukanye bya muzika aho azwi cyane mu ntara y’ i Burasirazuba. Ubuhanzi ni
nabwo bwamuhaye izina ubu akoresha rya Eric-J.
Mu
minsi ya vuba aravuga ko azashyira ahagaragara indirimbo azita Sida uri Umugome
izaza yiyongera kuri Uriya mukobwa yakoreye kwa Dr Jack na Inyinya yakoreye
muri Future Records i Remera. Iyi ndirimbo nshyashay azayikorana n’umukobwa
witwa Med ateganya kuzazamura mu bijyanye na muzika akarushaho kumenyekana
hirya no hino.
Richard IRAKOZE
No comments:
Post a Comment