Saturday, 12 February 2011

Nyuma yo kuva luri Can U17 umuhanzi Nicolas yagarutse mu itsinda The TNP


Itsinda ry'abasore The TNP bari hamwe bose Nicolas (ibumoso) Passy (Hagati) na Tracy ( Iburyo)

Umuziki w' u Rwanda uri gukura kabisa.
Umusore Nicolas, wavuzweho ko icyuma gipima imyaka ku bakinnyi batarengeje imyaka17 cyanze kumwemerera ko ari munsi y’imyaka 17, yongeye yagarutse mu itsinda rya muzika yari yatangiriyemo ari ryo The TNP rizwi cyane mu ndirimbo ‘Imisozi N’ Ibibaya’.

Kuri ubu aba bahanzi bagize itsinda the TNP, bongeye kuba batatu mu itsinda nk’uko bari bararitangiye. Ibi byabaye ubwo aba basore bajyaga kuririmbira abakunzi babo mu gitaramo cyabereye I Nyagatare maze bagaragarira abakunzi babo ari batatu ku rubyiniro (stage) nta n’umwe uburamo.

Nyamara byari bimaze igihe kitari gito bivugwa ko abari basigaye muri iri tsinda, aribo Trecy na Pacy, bari barangiye uyu musore Nicolas (uzwiho guconga Ruhago) kongera kugaruka mu itsinda The TNP. Ibi byaturukaga ku kuba Nicolas yasaga nk’aho yari yarabagiye ku ruhande cyane, akihebera umupira w’amaguru kurusha umuziki wabahuzaga nk’uko Pacy abivuga.
Tracy (iburyo) na Passy (ibumoso) bari basigaye baririmba ari babiri


Pacy ati:” Nicolas yatwiciraga gahunda   ku buryo hari ubwo twemezaga wenda ko turi buhure ariko we ugasanga avuga ngo umutoza yamuhamagaye. Hari n’ubwo twatumirwaga mu bitaramo ariko we ntabashe kuboneka yagiye mu mahanga mu myitozo ya Football, ugasanga natwe biratudindiza.”

Tracy (Ibumoso), Passy (Hagati) na Nicolas (Ibumoso) bose bambaye amadarubindi
Kuri ubu ariko bavuga ko ubwo yavuye mu marushanwa ya Can U17, kuko n’imyaka ye yamwangiye kuzajya mu gikombe cy’isi ikipe yakinagamo yatsindiye, bagiye gukora cyane kandi bagakora ibihangano byinshi kuko basanze abantu bishimira cyane inganzo yabo. Kuri ubu bakaba  bamaze iminsi mike bashyize ahagaragara Video Clip y’indirimbo Imisozi N’ Ibibaya ngo ababakunda babashe no kubabona.

Tubibutse ko n’ubwo aba basore bamaze gukundwa cyane hirya no hino mu rwanda bafite indirimbo imwe gusa ariyo Imisozi N’ Ibibaya. 


Kanda hano urebe Amashusho y’indirimbo Imisozi N’ Ibibaya y’itsinda The TNP bongeye gukorana ari batatu nk’uko batangiye itsinda bangana.

No comments:

Post a Comment