Nyuma yaho Knowless agereye aho Ibugande yahise yakirwa na Manager
wa Cindy ahabwa n' imodoka yo mubwoko bwa Hummer yo kumutwara we na
Anitha Pendo wagiye amuherekeje nk’umuntu
umenyereye ibyahariye ndetse unazi indimi zaho, nyuma rero Knowless
yaje kubonana na Cindy maze batangira gupanga ibyo gukora indirimbo
ariko Cindy amwigizaho nkana mbega ashaka kumwereka umugi ariko asanga
Knowless nawe awuzi. muti byagenze gute?
uyu niwe Cindy
Cindy yasabye Knowless kuba iwe ntage kuba muri Hotel, ariko Cindy
amusabaga kujya amwishyura amadorari y’amerika mirongo itanu buri joro
(50$), ndetse akajya anishyura essence y’imodoka ya mutwaraga, hejuru
yibi rero Cindy yasabye Knowless amadorari y’Amerika igihumbi (1000$),
aya ngo akaba ari ayo kugirango bakorane iyo ndirimbo, ndetse akomeza
amushyiraho n’andi mananiza.
uyu niwe Vampos uri gukorana indirimbo na Knowless
Nyuma rero yo gukomeza kunanizwa Knowless na Anitha baje guhura
n’undi muhanzi akaba na Producer Vampos nawe waho muri icyo gihugu
bamutekerereza ibyabo byose maze nyuma yo kumva uko bimeze ahita
yemerera Knowless kumukorera indirimbo mu nzu ye itunganya muzika
yitwa "Swangz avenue studio"ndetse bakanayiririmbana, Ibi ntibyatinze
kuko ku wa kane yahise akora Beat, ndetse ku wa gatanu hagakorwa
igikorwa cyo gufata amajwi, iyo ndirimbo ikaba yitwa “Byemere”.
Read More ...at
ZahabuTimes.com
No comments:
Post a Comment