Jay Polly ugiye gusubiramo indirimbo Gakoni k' Abakobwa ya Mavenge Sudi |
Umuhanzi
Jay Polly uririmba injyana ya Hip-hop, amaze kumvana ubwitonzi bwinshi ibihangano
by’ umuhanzi wo hambere, Mavenge Sudi, akumva ko indirimbo ze zirimo umwihariko
mu muziki w’ umwimerere yahisemo gukorana nawe mmu buhanzi. Akazatangira asubiramo
indirimbo ye yakunzwe cyane mu Rwanda ahagana mu myaka ya 97 yitwa Gakoni k’ abakobwa.
Mavenge Sudi ni uwo hambere ariko indirimbo ze zirakunzwe |
Jay
Polly akimara gugifata iki cyemezo, yahise ashakisha uburyo yasubiramo
indirimbo y’ umuhanzi Mavenge Sudi maze akayiririmba ku buryo bwa Hip-Hop asanzwe
akora abantu bakabikunda nk’ uko yabitangarije Igihe.com.
Niko
kuvugana na Mavenge ndetse babyemeranyaho nyuma y’ aho Dj Theo (uzwi nk’
umukuru w’abamamaza bakanashyigikira ibihangano by’abanyarwanda) abahurije dore
ko Jay Polly ubwe atari azi Mavenge Sudi. Jay Polly yagize ati:”Njye numvise ibihangano
bye mbikunze nuko baranyereka ngo dore ni uwo Mavenge Sudi, maze mugezaho
igitekerezo cyanjye acyakira neza. Bityo muri iki cyumweru ndajya muri Studio
kwa Lick nkore Remix y’ indirimbo ’Gakoni k’ abakobwa’.”
Mavenge
Sudi nawe avuga ko mu by’ ukuri atari azi uwo Jay Polly gusa ko yumvaga abantu
bamuvuga ndetse n’ indirimbo ze akazumva ariko ataramubona. Mu magambo
yatangarije Igihe.com yagize ati:”Niwe wabinsabye kuko njyewe uwo Jay Polly wo
muri Tuff Gangz ntari muzi. (…)arashaka gukora Remix y’ indirimbo yanjye yitwa
Gakoni k’ abakobwa kandi narabimwemereye.”
Mavenge
akaba anongeraho ko bazanarushaho gukorana, akamugira inama ndetse akanamufasha
kurushaho gutera imbere mu muziki nyarwanda we na bagenzi be bakunzwe luri ubu.
Ati:”Nibura babakagera nk’ aho natwe twageze twe twabatanze mu buhanzi.”
The Ben na Uncle Hostin abahanzi b'ubu bakoranye na Jay Polly |
Tubibutse
ko uretse iyi ndirimbo Gakoni k’ Abakobwa,
Mavenge Sudi yanamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Taxi Voiture, Simbi na Kantengwa.
Muri iki gihe Jay Polly nawe amaze kwigaragaza cyane mu rubyiruko nk’ umuhanzi
ubasha kuririmba neza injyana ya Hip-hop benshi bitirira injyana y’ umujinya.
Iyi
ndirimbo ‘Gakoni k’ Abakobwa iri mu njyana ya Hip hop ikazumvikanamo inyikirizo
n’ andi majwi by’ umuhanzi Mavenge Sudi. Nimara kujya ahagaragara Arnold Films yabemereye kuzahita ibakorera Video clip
yayo bityo abakunzi b’ aba bahanzi bombi bazabasha kuyumva banayireba.
Ntegerezanije amatsiko kumva iyi ndirimbo yagizwe nshya. Mavenge ni umwe mu bahanzi najye mbonamo ubuhanga bw'umwimerere.
ReplyDelete