Itsinda ry'abakimaze ryahisemo gutaramira
abanya Kigali ku munsi wo gukundana tariki ya 14 gashyantare 2011. Iri
tsinda rikaba rigizwe na Dr Jack ndetse na Faruku.
Iki gitaramo bagiye gukora bakise igaruka ry’abakimaze, nyuma y’aho
basubiranye bakongera gukorana bari kumwe. Byatumye bashyiramo imbaraga
nyinshi mu gukorana izindi ndirimbo kuri ubu bakaba biteze kuzashimisha
abakunzi babo mu ndirimbo bise Ndaje n’indi bise Sweety. Iyi ndirimbo
bakaba barayikoranye n’umuhanzi Tom Close.
Kuba barasubiranye bakongera guhuza imbaraga mu gukora nk’abakimaze nayo
niyo mpamvu ikomeye yatumye bashyira iki gitaramo cyabo ku munsi wo
gukundana nk’uko Dr Jack yabibwiye umunyamakuru wa Igihe.com. Kuri uyu
munsi ubwo abantu usanga babuze aho basohokana abakunzi babo Bakimaze
bahisemo gutegurira abakunzi babo igitaramo.
Ikindi kandi basanze indirimbo zabo zigomba gushyirwa hamwe kuri album
maze abazifite bakazabasha kuzibona uko zakabaye. Izi ndirimbo zikazaba
zinaherekejwe n’amashusho ya zimwe muri zo bakoreye amashusho. Iyi ikaba
ari n’imwe mu ngamba bihaye yo kugeza ku bakunzi babo amashusho menshi
n’indirimbo zitanga ubutumwa.
Iki gitaramo kikazabera muri Sky Hotel guhera ku isaha ya saa kumi
n’ebyiri z’umugoroba. Barateganya kandi no kuzashyigikirwa n’abahanzi
bakunzwe hano mu Rwanda nka Tom Close, Urban Boys, Riderman, Just
Family, Bably, Neg-G, Jackson Dado, The Gunz, hamwe n'abandi
batandukanye.
Bakaba bizera ko imbaraga bari gushyira mu gutegura iki gitamo
bafatanije uko ari babiri na Manager wabo Barihuta Jean de Dieu uba mu
Bubiligi bizatuma iki gitaramo bari mu gutegura kuryohera abakunzi babo.
Tubibutswe ko nyuma yo guhimba indirimbo zakunzwe cyane nk’Ikigabo
cy’igisambo Dr Jack na Faruku bari bamaze igihe baratandukanye. Buri
wese ku giti cye akaba yagendaga ahimba indirimbo zitandukanye. Kuri ubu
bavuga ko baje baje mu muziki aho bazakorana ibihangano byinshi kandi
bizima nk’uko bakiri kumwe bakoranaga ibihangano bigakundwa.
No comments:
Post a Comment