Hashize iminsi mike havuzwe ko Nshimiyimana Muhamedi, uzwi ku kazina ka Nizzo, yaba yaribasiwe n’ abakobwa bamuteye aho atuye bose bahamya ko ari we bakunda kandi ko bifuza ko yabakunda bose nawe.
Iyi
ntambara yaje guhoshwa n’ ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze yatumye hamenyekana
umukunzi w’ ukuri w’ umuhanzi Nizzo. Uwo akaba ari umukobwa ugaragara ku byapa
byamamariza MTN witwa Agasaro Sandrine.
Ubwo
Nizzo yaganiraga n’ urubuga Igihe.com yavuze ko umukobwa bakundana ari Sandrine
kuko ari we umwereka urukundo rwuzuye. Ati :’’Uriya Agasaro niwe
ubinyereka ko ankunze kandi nanjye ndamukunda cyane .’’ naho ibijyanye n’
iby’ abakobwa bamwirukaga inyuma ngo abemerere ko abakunda kandi ko bazabana we
avuga ko ibyo atabyitayeho kandi ko nta gaciro azabiha.
Aya
magambo Nizzo ayavuga mu mvugo ya kigabo kandi wumva ko yihagazeho ndetse
anashimangira ko umukobwa (uri guca ibintu muri iyi Kigali ku byapa bya MTN)
nawe amukunda aho yagize ati :’’ Richard, Enda nimero ze maze muvugane
umubaze wumve.’’ Akimara kumpa nimero ze namubajije nsa n’umutunguye umusore
yaba akunda maze ambwira atajijinganya ko Nizzo ari we mukunzi we. Ati :’’Tumaranye
amezi nk’abiri ariko turakundana.’’
Nizzo
kandi avuga ko kuba uyu mukobwa bakundana amaze guca ibintu cyane cyane ku
bantu basura imbuga za Inetrnet zamaarriza MTN aho uyu mukobwa aza kuri paji
ibanza, ku byapa biri ahirengeye mu Mujyi wa Kigali no ku mihanda, avuga ko
ibyo ntacyo bizahungabanya ku rukundo bafitanye.
Nizzo wunamye ku ruhande rw'ibumoso, Safi hagati na Humble |
Kimwe
mu bituma uyu musore ari gukurura abakobwa benshi ni uko indirimbo z’ itsinda
ariirmbamo ari ryo Urban Boyz zikunzwe cyane muri aka karere ka East Africa. Ikindi
ni uko n’ ijwi ry’ uyu musore ari intagereranwa mu majwi akomeye hano mu rwanda
byahuza n’uko yinjira mu ndirimbo adategwa abakobwa benshi bagahita bumva
bakwitwa abe.
Nizzo akaba avuga ko we n’ umukunzi we Agasaro yumva
nta kizapfa kubatanya. Ibi abishingira ku buryo yahamije ko ari we akunda imbere
y’abakobwa benshi baje bahamya ko abakunda bikageza ubwo biteza imvururu
urubanza rugakizwa n’abaturanyi.
No comments:
Post a Comment