Thursday, 10 February 2011


Igice cya gatatu cya Film Why me? (Kuki njye?) cyageze ahagaragara


Kuki njye? Ni film yakozwe n’ isosiyete Together We Can Movie Production yamamaye cyane mu bice byayo bibiri bimaze gusohoka.

Nk’ uko twabitangarijwe na Bisengimana Omer wanditse iyi film, igice cya gatatu cyayo cyagiye ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2011.

Iyi film yakoranywe ubuhanga kurusha ebyiri zayibanjirije kuko yakorewe mu bihugu bitandukanye nka Kenya, Uganda n’ u Rwanda ndetse inagaragaramo abakinnyi bakomeye nka James Okete uzwi cyane muri film zitwa Papa Shirandula zinyura kuri Tereviziyo ya Citizen mu gihugu cya Kenya.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe.com, Omer yatangaje ko ibibazo yahuye nabyo haba mu Rwanda ndetse no muri Congo ari byo byamuteye gukora film zigaragaza cyane ubuzima bwa buri munsi. Yakomeje atubwira ko iyi film yayikoze agamije cyane gutanga ubutumwa ku bantu ndetse anishimira ko yabigezeho, kuko abantu benshi bagiye bamubwira ko iyi film yabigishije cyane.

image
Bisengimana ati: "Kuki njye?"

image
Igifuniko cya film Why me? Igice cya Gatatu

Mu mbogamizi yagiye ahura nazo mu gukora iyi film, ni ikibazo cy’ abigana ibihangano bye bigatuma umusaruro wagakwiye kuvamo udindira, gusa akaba ashima Leta y’ U Rwanda kuko yashyizeho itegeko rirengera ibihangano.

Bisengimana Omer uzwi nka Christian muri iyi Film, yadutangarije ko ari gutegura indi film yise Bad Morning ivuga ku gitero cyabereye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi aho interahamwe zishe abantu bari mu modoka yari itwaye abagenzi.

No comments:

Post a Comment