Muri iyi nkuru, turibanda ku myato y’ umuhanzi Sentore Athanase ise wa
Masamba Intore, wamenyekanye cyane mu gushishikariza abakiri bato umuco
nyarwanda, none uyu munsi ahejejwe mu buriri n’ uburwayi kandi yari
agishoboye kujya mu nganzo.
Ivuka n’ amabyiruka ya Sentore
Umuhanzi Sentore yavutse mu mwaka wa 1934, avukira mu muryango w’
abatware kuko ise wamubyaye Munzenze yari umutware muri Nyaruguru. Amaze
guca akenge, Sentore yagiye kwiga mu ishuri ryitwaga Ecole Auxiliaire
de Nyanza, iri rikaba ryarashinzwe na Mutara Rudahigwa agamije kwigisha
abana bakomokaga mu miryango y’ abatware ngo bazasimbure ababyeyi babo.
Sentore yinjiye mu itorero Indashyikirwa ry’ Umwami Mutara Rudahigwa,
ndetse riza no kumenyekana cyane kugeza ubwo ari ryo torero ryaserukiye U
Rwanda muri Exposition de Bruxelle yabaye mu mwaka wa 1958.
Sentore yabaye umwe mu bantu 27 batoranijwe mu gihugu hose ngo
bazaserukire mu Bubiligi, aho yari ku mukondo w’ izo ntore afatanije na
Semuvumbyi, bitwara neza cyane dore ko icyo gihe U Rwanda rwabaye urwa
mbere ku isi, batahana igikombe. Aha twabibutsa ko mu ntore zahoze muri
iri torero, Sentore ariwe wenyine usigaye ku isi y’ abazima.
Sentore nk’ Inyenzi mu buhungiro…
Umwaka umwe nyuma y’ aho, ni ukuvuga mu mwaka wa 1959 yafashe iy’
ubuhungiro, ubwo imyivumbagatanyo yatangiraga mu gihugu, ubwoko bw’
abatutsi bugatabwa ishyanga.
Ageze mu gihugu cy’ U Burundi, Sentore ntiyicaye ahubwo yahise ashinga
itorero naryo aryita Indashyikirwa. Impamvu ngo ni uko atashakaga ko
abana b’ Abanyarwanda bazibagirwa umuco nyarwanda, bagafata imico yo mu
mahanga. Muri iryo torero kandi, yahoraga abibutsa kutazibagirwa na
rimwe ko bari mu buhungiro, akabashishikariza guhora batekereza uburyo
bazataha bagasubira mu Rwababyaye.
Abenshi mu bahoze mu itorero Indashyikirwa ryo mu buhungiro barapfuye
ariko hasigaye Muyango utuye I Bruxelle mu Bubiligi ndetse na Cyoya uba
ku Gisenyi.
Mu mwaka wa 1963, impunzi zari ahitwa I Kigamba mu Burundi zirangajwe
imbere n’ abantu basobanutse nka Sentore, zariyegeranije zishaka abasore
zitangira kujya zibohereza I Katanga muri Zaire, aho bashinze umutwe w’
Inyenzi. Muri uru rwego, Sentore yari mu Kanama gashinzwe
gutegura(Comite d’ organization), aho we yari ashinzwe guhamagarira
urubyiruko kujya mu mutwe w’ Inyenzi ndetse no gushaka
abaterankunga(fundraising) abinyujije mu bitaramo bye.
Muri urwo rugamba no gushaka gutaha cyane, Sentore yahimbiye abazungu
indirimbo ikoze mu rurimi rw’ Igifaransa yitwa En avant vers la Patrie,
muri yo akaba yarababwiraga ko Abanyarwanda barambiwe ubuhunzi bashaka
gusubira iwabo. Twabamenyeshaga ko iyi ndirimbo yaje gusubirwamo n’
umuhungu we Massamba, kuri CD ye nshya aherutse gushyira ahagaragara.
Kuko we atari kureka imirimo yari ashinzwe gukora ngo ajye ku rugamba,
yafashe icyemezo cyo kohereza abavandimwe be bose. Muribo twavuga nka
Ndabarasa, Ruvebana, Cyoya na Garikani. Aba bose kandi baracyariho,
usibye Garikani waje kwitaba Imana nyuma y’ aho.
Nyuma y’ ibyo kandi, Sentore yakoze imirimo itandukanye mu gihugu cy’ U
Burundi; yakoze muri Minisiteri y’ Uburezi mu ishami rishinzwe
buruse(Bourse d’ etude), aha bashatse kumuha ubwenegihugu abatera
utwatsi agira ati: ”Sinshobora kuba ubundi bwoko, nzakomeza kuba
Umunyarwanda”. Ibi byaje kumuviramo kwirukanwa kuko abemeye kwitwa
Abarundi aribo bonyine bagumishijwe mu mirimo myiza.
Sentore yakoze muri Banki Nkuru y’ U Burundi hanyuma ajya kwigisha
kubyina n’ imihamirizo ya Kinyarwanda mu ishuri St Albert, ryigagamo
impunzi z’ Abanyarwanda. Iri shuri ryizemo Abanyarwanda benshi harimo n’
umwe mu bayobozi bakuru b’ ingabo z’ U Rwanda, Brig. Gen. Jean Bosco
Kazura.
Ubwo Sentore yagarukaga mu rw’ imisozi igihumbi…
Umuhanzi Sentore kugeza uyu munsi ukiri uwa mbere mu kuvuza inanga,
agitaha mu Rwanda nyuma y’ urugamba rwo kubohoza igihugu rwari ruyobowe
n’ Inkotanyi cyane, Gen. Maj Paul Kagame, yahise ajya mu Itorero ry’
Igihugu Urukerereza(Ballet National). Yabaye umutoza ndetse n’
umujyanama waryo igihe kitari gito, aho basuraga ibihugu bitandukanye
nka Espagne, Canada ndetse na Amerika ari ko besa imihigo, bagatahana
ibikombe.
Uburwayi bwa Sentore
Nk’ uko twatangiye tuvuga ko hari ibintu byinshi bishobora kutumaraho
ibicumbi by’ umuco urusorongo, ni nako bishobora kuba kuri Sentore, ubu
uhejejwe mu buriri n’ uburwayi.
Umuhanzi Sentore wagaragaraga nk’ ugifite imbaraga dore ko yari
agishobora kujya mu bitaramo by’ imihigo, aho akora mu muhogo,
agakumbuza abantu ibitaramo bya kera, ubu noneho uburwayi
buramutinyutse.
Nk’ uko twabitangarijwe n’ umuhungu we Massamba, uyu musaza amaze amezi
agera ku munani afashwe n’ uburwayi bwo kugagara(paralysie) ingingo zose
z’ amaguru, ku buryo atakibasha kugenda. Ngo yavujijwe mu bitaro
byigenga n’ ibya leta nka CHK, Faycal ndetse n’ ahandi.
Twabajije Massamba icyo bateganyiriza uwo musaza, adutangariza ko hari
gahunda yo kumujyana kwivuza I Nairobi muri Kenya, aho bafitanye gahunda
n’ umuganga kuwa Gatatu tariki ya 2 Gashyantare 2011 mu bitaro bya Agha
Khan.
|
Umusaza Sentore arashaje ariko afite byinshi asazanye |
Twavuganye na bamwe mu Banyarwanda bakunda kandi bateza umuco nyarwanda
imbere, bahuriza ku ijambo rimwe rigira riti: ”Biragatsindwa ko umuntu
nk’ uriya aducika tubireba, twazicuza uburangare bukomeye”.
Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu yagize ati: ”Twaba duhombye kuko Sentore
ni umwe mu basaza b’ inararibonye mu muco, cyane cyane mu buvanganzo
bw’ umudiho w’ intore n’ amakondera, tutibagiwe n’ umurishyo w’ ingoma
yigishije benshi“.
Tumaze kumenya ko hakenewe amaboko ahagije ngo uyu musaza ubitse
ubukungu bw’ umuco muri we abashe kuvuzwa, dufatanije na Masamba Intore;
duhamagariye abakunzi b’ umuco nyarwanda, inshuti z’ umuryango, abafana
be by’ umwihariko ndetse na buri muntu wese ufite ubushake bwo kugira
icyo akora ngo uwo musaza asigasirwe, hato tutamubura tumureba, tukamera
nk’ abahishije isomero.
Abifuza kumenya amakuru y' uyu musaza, kumusura cyangwa kugira inkunga
iyo ariyo yose batanga banyura kuri Telefoni igendanwa ya Masamba
Intore,(+250)788 30 77 44.
Sentore aherutse gukora ku murya w' inanga muri Hotel Lamigo,
abantu barumirwa
Umusaza yakoze mu muhogo atungura benshi
na Masamba ubwe arumirwa
No comments:
Post a Comment