Friday, 18 February 2011

Ngaho ngaho na Bagosora ubutabera buarmuryoza ibyo yakoze..



Tariki ya 1 Mata, Bagosora azahabwa rugari yisobanure mu bujurire

Imfungwa y’icyamamare kurusha izindi bafunganywe muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda, Theoneste Bagosora, biteganyijwe ko tariki ya 1 Mata, iminsi micye mbere y’icyunamo cyo kunamira abazize Jenoside y’Abatutsi ashinjwa kugiramo uruhare rukomeye, aribwo azaburana mu bujurire.

Mu ntangiriro z’icyumweru turimo, Abacamanza bo mu Rukiko rwa Arusha bafashe icyemezo cy’uko uwahoze ari Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Ingabo azahabwa ijambo akiregura mu bujurire imbere y’abacamanza batanu, nk’uko tubikesha Fondation Hirondelle.

Minisitiri ushinzwe Ibiza n’Impunzi, Gen Marcel Gatsinzi, biteganyijwe ko azahabwa umwanya mu bujurire bwa Bagosora, agasobanura neza ibijyanye no kuba yari afite umwanya w’ubuyobozi ukomeye hagati ya tariki 6 na tariki 9 Mata 1994, aho yari yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo w’agateganyo muri Ex FAR, bityo Bagosora akaba yemeza ko Gatsinzi yabasha gusobanura neza imikorere y’ingabo n’imiterere y’ubuyobozi bwazo hagati ya tariki 6 na tariki 9 Mata.

Tariki 30 Werurwe kugeza tariki ya 1 Mata, nibwo urubunza rw’ubujurire rwa Nsengiyumva Anatole na Maj Ntabakuze Aloys narwo ruzaburanishwa.

Aba bagabo uko ari batatu bari barakatiwe gufungwa burundu mu kwezi k’Ukuboza 2008 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya jenoside, ibyaha byo kwibasira inyokomuntu ndetse n’ibyaha by’intambara. By’umwihariko Bagosora yahamwe n’ibyaha byo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abanyepolitiki bari bakomeye ku ngoma ya Habyarimana Yuvenali, barimo uwari Minisitiri w’Intebe Agatha Uwiringiyimana, Kavaruganda Joseph, Landoald Ndasingwa, Faustin Rucogoza na Nzamurambaho Ferederiko. Bamwe muri aba bari abayobozi b’amashyaka ataravugaga rumwe na Leta bari bategereje guhabwa imyanya muri guverinoma yari kuba ihuriweho n’impande zose.

No comments:

Post a Comment