Nyuma
y’aho urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko Théoneste Mutsindashyaka
wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi na bagenzi
be barekurwa ubushinjacyaha bajuririye icyo cyemezo none kuri uyu wa
Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2011, Urukiko rukuru rwa Repubulika
rwabagize abere nyuma yo gusanga ubujurire bw’ubushinjacyaha nta
shingiro bufite.
Mutsindashyaka yaregwaga hamwe n’abandi babiri aribo Bahenda Joseph wahoze ashinzwe imari mu Mujyi wa Kigali na Mukabalisa Umugeni Alphonsine wari ushinzwe icungamutungo, ibyaha byo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo wa Leta, kuri Mutsindashyaka hakiyongeraho kutamenyekanisha umutungo we. Muri urwo rubanza ubwo rwari mu bujurire ubushinjacyaha bwavugaga ko mu gihe Umujyi wa Kigali witeguraga gushyira imigabane yawo muri sosiyete Kigali City Park ifite ibikorwa by’ubwubatsi mu mujyi wa Kigali, hari impapuro mpimbano zakoreshejwe zari zigamije kunyereza umutungo kuko zemezaga ko hari amafaranga yinjiye mu mutungo w’Umujyi kandi atarinjiyemo. Hari kandi inyemezabuguzi zakozwe hagamijwe kwishyura amafaranga y’ikirenga isosiyete yitwa GEOMAP yafashije Umujyi gutunganya ikibanza cyawo no kugiha ibyangombwa bicyemerera kuba umugabane w’Umujyi muri sosiyete Kigali City Park, ibyo byose bigatuma ubushinjacyaha buvuga ko hari hagamijwe kuyobya uburari no kunyereza umutungo wa Leta. Théoneste Mutsindashyaka na bagenzi be Bahenda Joseph na Alphonsine Umugeni, ubwo bireguraga bavuze ko umutungo w’Umujyi wagombaga gushyirwa mu migabane ya Kigali City Park, ari ubutaka ubwabwo bufite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni 88, naho amafaranga yishyuwe sosiyete Geomap, ngo yishyurwaga habariwe ku mirimo yakozwe, ko butabarirwaga ku gaciro k’ubutaka. Nyuma y’uko kwiregura, ubushinjacyaha bwasabiye Théoneste Mutsindashyaka igihano cy’igifungo cy’imyaka 13 n’amezi 6 n’ihazabu ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, Joseph Bahenda na Alphonsine Umugeni bwabasabiye imyaka icumi y’igifungo n’ihazabu y’ibihumbi 50 umwe umwe. Kuri ubu ibyo byaha byose bahihanaguweho bagirwa abere. |
Saturday, 12 February 2011
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment