Aba ni bamwe mu banyeshuri bitabiriye iyi Festival baturutse mu Rwanda |
Kuva
ku itariki ya 11 kugeza kuya 20 uku kwezi kwa Gashyantare, abanyeshuri 6 ba
kaminuza Nkuru y’ u Rwanda, izwi ku izina ry’ i Ruhande, bari I Trondheim mu
Gihugu cya Norvege, aho bitabiriye Festival ihuza abanyeshuri biga muri za
kaminuza zitandukanye ku isi zo mu bihugu birenga 100. Insanganyamatsiko ikaba
ari “GLOBAL HEALTH” nk’ uko abanyeshuri bari muri iyo Festival babibwiye
Igihe.com.
Ababanyeshuri
bavuye mu Rwanda mu Rwanda muri iyi
Festival bari kwiga ku bijyanye no gucyemura amakimbirane mu muryango. Nyuma
y’aho umwe muri aba banyeshuri agereje ijambo kuri bagenzi be baturutse mu
bindi bihugu havuzwe ko u Rwanda ruri mu bihugu biri kugenda bitera imbere mu
gucyemura amakimbirane n’ ubuzima muri rusange.
Bityo
aba banyarwanda bari muri iki gihugu bahise bafata iyambere mu gukangurira
urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’ Ibihugu byabo . umushyitsi mukuru
muri ibyo birori yari igikomangoma cya Norvege.
Mu
rwego rwo kworoshya ubwumvane, hari amatsinda agera kuri 18 atandukanye akaba
afite n’ insanganyamatsiko zitandukanye twavuga nka: the future, theatre, genes,
environment etc.
Uyoboye
dialogue groups MARTIN, yavuze ko iyi Festival (ISFIT) yatangiye muri 1990,
itangizwa na JARAND RYSTAD. ISFIT ifite abaterankunga batandukanye, Aha twavuga nka Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga
ya Norvege n’ andi makompanyi atandukanye. Yakomeje kandi avuga ko iki gikorwa
cyagize impinduka nziza aha yavuzemo nk’ibiganiro biganisha ku
mahoro bigenda bikorwa n’ ibitabiriye ISFIT zo mu myaka yashize. Icyo
bazakomeza kwitaho ni ukwibanda mu turere twabayemo genocide nk’ u Rwanda, si
Jenoside gusa ahubwo n’ ahabaye amakimbirane akomeye.
Ku
bijyanye no gukurikirana ishyirwamubikorwa by’ inyigisho ISFIT itanga, Martin avuga
ko hari gahunda yo gufasha abitabiriye ISFIT gutangiza imishinga iciriritse
bityo igahuriramo abantu batandukanye bakaboneraho kuganira ku byateza imbere
igihugu cyabo.
Nk’uko
bagenzi bacu bari muri iki gihugu babibwiye Igihe.com ngo kuruhande rw’ abitabiriye
iki gikorwa, bahamya ko kuri bo kidasanzwe. Nathan, 22, uva muri Ireland yagize
ati :’’Iki gikorwa ni ingirakamaro birenze, njye na bagenzi banjye
twavanye muri Ireland y’ Amajyaruguru, twemeranya ko hari icyo bizahindura mu
mubereho yacu, ibyabaye iwacu buri muntu byamugizeho ingaruka niyo mpamvu
twemera ko bizahindura ubuzima bwacu.’’
Ibiganiro
bitandukanye bikomeje gutangwan’ impuguke zitandukanye zo ku isi zaratumiwe, aha
twavuga nko muri ISFIT ya 2009 harimo Dr DESMOND Tutu, His holiness DALAI
LAMA etc . Uyu mwaka hatumiwe impuguke nka MICHAEL
MARMOT,Dr HANS Rosling,Dr SIMA Simar. Batanga inyigisho zitandukanye.
Urugero ni ku bijyanye no ku buzima bw’ ababyeyi (abana cg ababyeyi bapfa
babyara cg bavuka).
Uretse abanyeshuri 5 bo muri kaminuza Nkuru y’ u
Rwanda harimo kandi n’undi munyeshuri umwe wo mu Ishuri ry’ Imari n’
Icungamutungo (SFB).
Richard IRAKOZE
No comments:
Post a Comment