Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki
ya 16 Gashyantare, ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo n’ Umuco I
Remera, uwari Minisitiri wa Siporo n’ Umuco Joseph Habineza yagiranye
ikiganiro n’ abanyamakuru mu rwego rwo kubasobanurira impamvu zatumye
yegura ku mirimo ye yo kuyobora iyo Minisiteri.
Joseph Habineza yasanze abanyamakuru benshi cyane bamutegereje dore ko bari bafite amatsiko yo kumenya impamvu yatumye yegura ku mirimo ye, abenshi bakaba bavugaga byinshi ku bijyanye n’ iyegura rye mbere y’ uko abibatangariza. Habineza yatangaje ko impamvu nyamukuru zatumye yegura ari ebyiri. Iyambere yari impamvu ye bwite y'uko agiye gukora indi mirimo, naho iya kabiri yari inkuru irimo amafoto yacicikanye cyane ku mbuga zitandukanye za internet. Habineza Joseph asubiza ibibazo by' abanyamakuru Ku bwa Habineza bakunze kwita Joe, asanga izo nyandiko ziherekeje ayo mafoto ibikubiyemo ari uguhesha isura mbi igihugu ndetse n’ ubuyobozi muri rusange. Yavuze ko mu buzima umuntu ahura n’ ibibazo byinshi bitandukanye ndetse bimwe na bimwe umuntu akabyihanganira. Yatangaje kandi ko we nta na kimwe yishinja ku kwegura kwe gusa ngo yabikoze mu rwego rwo gukomera ku ishema ry’ igihugu ndetse n’ iry’ ubuyobozi. Muri iyo nkuru iherekejwe n’ amafoto yasohotse bwa mbere ku rubuga le prophete ikaza gukwirakwira ku mbuga za internet nyinshi, hagaragaramo amagambo menshi avuga kuri leta n’ abayobozi, by’ umwihariko ikibanda kuri Habineza Joseph aho bavuga ko abayobozi b’ U Rwanda ari abanyamurengwe ndetse n’ ibindi byinshi bagarukaho muri iyo nkuru. Agira icyo avuga kuri ayo mafoto, Habineza yatangaje ko ayo mafoto ari we koko uyariho, akaba yarayifotoje mu mwaka wa 2008 ubwo bari mu munsi mukuru usanzwe(Private party) ahantu hamwe atashatse gutangaza ku Kicukiro. Ariko abo bifotoranyije bakaba batari batuwe baziranye kandi ngo nta n’ ikosa abona mu kwifotoranya n’ abantu cyangwa se mu kubyinana nabo. Aho muri iyo nyandiko yasakaye kuri internet bavuga ko yaba yaranduye Virusi itera SIDA, yatangaje ko ibyo ari ukubeshya kuko nta kimenyetso na kimwe cyabihamya kandi avuga ko umunyamakuru wese washaka kumenya uko ubuzima bwe buhagaze yamuha uburenganzira akajya kureba aho yivuriza mu ivuriro rya Dogiteri Kanimba mu Mujyi wa Kigali. Yagize ati: “Ariko reka mbabaze, niba hano hari umuganga ni mumpime iyo SIDA bavuga, ariko ubanza ari SIDA idasanzwe. Kuki buri teka usanga umuntu niba ufite ikintu umugaya uvuga ngo arwaye SIDA? Nta n’ umwe urampima, mushatse nabibereka kwa Kanimba niho biba, nabibereka! That is stupidity “. Habineza yahamije ko abanditse ndetse bagakwirakwiza iyi nkuru ari ugusebanya gusa nta kindi bari bagamije. Abavuga ko we nka Minisitiri w’ Umuco yishe umuco abyina, yavuze ko ibyo atari ibyo kwigisha uburaya, ahamya ko umuco w’ Abanyarwanda utapfuye kubera ko Minisitiri yafotowe abyinana n’ abakobwa. Yagize ati: ”Niba narabaye umuyobozi mubi mumbabarire”. Yavuze ko ibibazo byo mu gihugu bidaterwa n’ umurengwe kandi ko abaminisitiri bo mu Rwanda atari bo bahembwa amafaranga menshi kuburyo yabatera umurengwe. Yavuze ko azakomeza gukorera igihugu uko bishoboka kose kandi ko atazigera agenda avuga nabi ubuyobozi kandi nawe yari umuyobozi kuko nk’ uko yabitangaje, akora ibyo yemera kandi ahamya ko ibyiza byinshi biri imbere. Ku bijyanye n’ amafoto kandi yavuze ko abavuga ko yasambanaga nabo ntaho bihuriye kuko nta n’ uwabimuhamya kuko ntawe usambana yambaye imyenda. Abanyamakuru nabo bamubajije ibibazo byinshi bitandukanye dore ko bari na benshi cyane ugereranyije n’ abanyamakuru batuwe bitabira amanama. Yavuze ko ikibazo Abanyarwanda bafite ari uko baterekana uko bari, bigatuma basuzugurana ndetse bakanapingana ibyo kandi ngo nibyo bidindiza iterambere, kuko aho gukora abantu bahitamo kwigira mu matiku bigatuma abantu babaho ubuzima buruhije cyane. Yagize ati: «N’ ubwo hari byinshi abantu bahindutseho, haracyari ikibazo gikomeye cy’ ishyari». Yasoje ashimira abanyamakuru ndetse ahamya ko ukuri kose kuzakomeza kujya ahagaragara. Ikindi twababwira kandi ni uko kugeza ubu aho ayo mafoto yavuye hataramenyekana, gusa kuri ubu ba nyiri ruriya rubuga rwabitangaje ni bo bakomeje gucyekwa, ndetse hari n’ abavuga ko ba nyir'urwo rubuga baba bafitanye isano n’ umwe mu bakobwa bifotoranyije na Minisitiri Habineza. Joseph Habineza yabaye Minisitiri w’ Urubyiruko Siporo n’ Umuco kuva tariki ya 28 Nzeli 2004, nyuma Minisiteri y’ urubyiruko yaje kuba Minisiteri ukwayo bityo akomeza kuyobora Minisiteri ya siporo n’ umuco kugeza kuwa 15 Gashyantare ubwo yashyikirizaga ibaruwa Perezida wa Repubulika asaba kwegura kuri iyo mirimo, hanyuma perezida Kagame nawe yemera ukwegura kwe. Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro bari benshi bidasanzwe Hano Ikiganiro cyari kirangiye Joe atashye Read More at Igihe.com |
Thursday, 17 February 2011
Dore Impamvu zatumye Joe avanamo akarenge....
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment