Abantu bane bo
mu muryango umwe n’mupilote wari ubatwaye baguye mu mpanuka y’ indege kuri uyu
wagatanu mu bisozi birebire bya Alpes ubwo indege yari iri ku butumburuke bwa m
3.000 nk’uko akakuru aturuka kuri Polisi y’ubusuwisi abihamya.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi rivuga ko
umupilote waguye muri iyi mpanuka yari afite imyaka 58 kandi ko nawe yari
umufaransa wiberaga mu Busuwisi.
Naho abapfuye bo mu muryango umwe bo bari batuye ahitwa
Monnaie muri Indre na Loire mu Bufaransa.
Ubwo indege yatangiraga guhungabana ita icyerekezo
yajyagamo, ahagana mu ma saa sita na 45, bagerageje kwitabaza umurongo w’ izindi
ndege ariko ntibyagira icyo bitanga birinda bigeza ubwo aba bantu bane n’ umupilote
barinda bapfa.
Nyuma yo kugenzura ahabereye iyo mpanuka, Polisi yatangaje
ko byose byaturutse ku miyaga yaturutse mu bikombe by’ imigezi maze abari
batwaye iyo ndege barahungabana.
Kuri ubu ikibuga
cy’ indege cy’ aho iyi ndege yakoreye impanuka cyabaye gifunzwe kugeza ubwo
hakorwa ubucukumbuzi ku byateye iyi mpanuka nyirizina. Iyi mpanukaq ikaba
yabaye indege yari imaze amasaha 10 ihagurutse ahitwa i Laussanne.
Richard IRAKOZE
No comments:
Post a Comment